Yashishikarije abaturage kwiga uburyo bwo gutanga ubutabazi bw’ibanze, harimo First Aid ndetse na CPR, ari bwo buryo bwo gufasha umuntu wahagaze umutima n’ubuhumekero, mu rwego rwo kongera amahirwe yo kurokoka mbere y’uko ubufasha bw’abaganga buhagera.
Minisitiri kandi yasabye abaturage kujya bahamagara 912 igihe bahuye n’ikibazo gisaba ubutabazi bwihuse, no kugira uruhare mu korohereza imodoka z’imbangukiragutabara mu muhanda, kugira ngo zitazatinda kugera ku barwayi kubera umubyigano w’ibinyabiziga.
Mu rwego rwo kwagura uburyo ubutabazi bugera ku baturage, u Rwanda rurateganya gukoresha ubundi buryo bw’ingendo, burimo moto, ubwato n’indege, cyane cyane mu bice bigoye kugeramo hakoreshejwe imodoka zisanzwe. Ibi bizafasha abaturage bo mu duce twitaruye ibigo nderabuzima n’ibitaro kubona serivisi z’ubutabazi mu gihe gikwiye.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya igihe imodoka z’imbangukiragutabara zimara zigerayo ku barwayi. Mu Mujyi wa Kigali, iki gihe cyavuye ku minota 45 kigera ku minota 15, mu gihe mu bindi bice by’igihugu cyavuye ku masaha abiri n’igice kigera ku minota 45.

Umubare w’imodoka z’imbangukiragutabara na wo wariyongereye, uva kuri 263 mu 2023 ugera kuri 530 mu 2026, ibyo bikaba biri mu bikorwa byafashije kunoza serivisi z’ubutabazi mu gihugu.

Iri vugurura rizakomeza kugeza mu 2030, u Rwanda rukaba rugamije gushyiraho uburyo burushijeho kunoga bwo gutanga ubutabazi bwihuse, kugabanya igihe abaturage bategereza ubufasha no kongera amahirwe yo kurokoka ku bantu bahuye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *