Binyujijwe ku rubuga rw’Umuryango wari warashinzwe na Kizito Mihigo, KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix), ubuyobozi bwawo bwatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020 mu irimbi ry’i Rusororo.
Nk’uko kandi tubikesha Umuseke.rw, ku wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020, Umunyamakuru w’Umuseke yageze ahabera ikiriyo mu rugo rw’umubyeyi w’uyu muhanzi mu karere ka Kicukiro, umuryango wa nyakwigendera wavuze gahunda yo kumushyingura.
Kuri uwo mugoroba, uwavuze mu izina ry’umubyeyi wa Kizito Mihigo, yavuze ko azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020, saa kumi z’igicamunsi.
Nk’uko kandi byatangajwe ku rubuga rwa KMP, mu gitondo bazajya gufata umurambo, saa yine (10:00am) hazabaho umuhango wo kumusezeraho mu rugo. Saa saba (13:00) hakaza Misa yo kumusezeraho muri Paruwasi y’i Ndera, na ho saa kumi (16:00) hakaba umuhango wo gushyingura mu irimbi rya Rusororo.
Umuseke utangaza ko abantu benshi bari bagiye kwifatanya no kwihanganisha umuryango wa Kizito Mihigo. Hari murumuna we, mushiki we n’abandi ba hafi bo mu muryango we.
Kizito Mihigo w’imyaka 38 ku wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda, ibinyujijwe mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, yatangaje ko Umuhanzi Kizito Mihigo yapfiriye muri kasho ya Polisi ya Remera yiyahuye. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwo rukaba rwaratangaje ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye akoreshe bimwe mu biryamirwa yari afite.
Ubwanditsi
