Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko rwatangiye kubona ibimenyetso bigaragaza ko hari bamwe mu biyita abashumba cyangwa abihayimana bo mu madini n’amatorero akorera mu Rwanda bagira uruhare mu gushuka Abanyarwanda bakabajyana mu mahanga, aho bamwe bagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu.
Aya makuru yatangarijwe imbere ya Komisiyo y’Abasenateri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, mu kiganiro cyahuje iyo Komisiyo na Minisiteri y’Ubutabera ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rugaragaza ko hamaze kumenyekana Abanyarwanda 73 bagiye mu mahanga mu buryo bukekwa ko bufitanye isano n’icuruzwa ry’abantu. Muri bo, 28 ntibarabasha kugarurwa mu gihugu, kandi bivugwa ko bashutswe n’abiyitaga abakozi b’Imana.
Nk’uko uru rwego rubivuga, bamwe mu bashukwa babanza kubwirwa ko bagiye kubona akazi keza cyangwa imibereho myiza, ariko nyuma bakisanga bagejejwe mu maboko y’abacuruza abantu banyuze mu nzira zinyuranye, zirimo no kunyura ku mipaka y’ubutaka bavuga ko bagiye gusura abo bafitanye isano.
Raporo yagaragaje ko hari n’abakomeza kwimurirwa mu bihugu bitandukanye mbere yo koherezwa aho baba bagenewe gukoreshwa, mu gihe abacuruza abantu bakuramo inyungu nyinshi zibashishikariza gukomeza ibyo bikorwa.
Mu mibare yatanzwe, abantu 45 bagaruwe mu Rwanda mu mwaka wa 2025 nyuma yo gutabarwa mu gace ka Masaka muri Uganda, aho bari bagiye koherezwa mu bihugu byo muri Aziya. Hari n’uwari wasabwe kwishyura amadolari ya Amerika 8,500 kugira ngo yoherezwe muri urwo rugendo.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwavuze kandi ko hari abantu 28 bajyanywe muri Koreya y’Epfo n’umuntu uvugwa ko ari umushumba w’itorero rikorera mu Rwanda, aho inzego za Leta zikomeje gushaka uburyo bwo kubacyura.
Ikindi cyagarutsweho ni uko hari bamwe mu bamaze gutabarwa bakagarurwa mu Rwanda bongera gusaba gusubizwa ibyangombwa kugira ngo basubire muri ibyo bihugu, bitewe n’uko baba bagishukwa n’abo bizeye cyangwa bafite abo mu miryango yabo baba bakiriyo.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko Guverinoma iri gutegura ingamba zirimo n’itegeko rizagena ibihano ku bantu biyitirira umurimo w’ivugabutumwa bakagaragara mu byaha byo gucuruza abantu.
Yagize ati: “Iki kibazo ni bwo kigaragaye, ntabwo abantu benshi bakizi. Ni ukugira ngo abantu bamenye uko bifata n’iyo baba bari kuganira n’abo bizera kugira ngo ntibabayobye.”
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwagaragaje kandi ko benshi mu bacuruza abantu bakoresha imbuga n’ikoranabuhanga mu gushaka abo bashuka, ari na yo mpamvu u Rwanda rwakajije ubufatanye n’ibihugu birimo Uganda na Kenya kugira ngo abakekwaho ibi byaha bafatwe mbere yo kwambuka umupaka.
Mu bindi byagarutsweho harimo Abanyarwanda 22 baherutse gutabarwa muri Tanzania, bari mu rugendo rubajyana ku kirwa cya Mayotte. Bafatiwe mu bwato, mu gihe ababajyanaga bahungaga inzego z’umutekano, bikaviramo babiri muri bo gupfa abandi bagatabarwa.
Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko nubwo ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gihari, u Rwanda rutari mu bihugu bifite umubare munini w’abahura n’iki cyaha, ariko rugakomeza gukaza ingamba zo kukirwanya no gukangurira abaturage kwitondera abantu babizeza akazi cyangwa ubuzima bwiza mu mahanga banyuze mu nzira zidasobanutse.
























































































































































































