Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Ngoma iza imbere mu kugira abangavu benshi batewe inda mu Burasirazuba

Ngoma iza ku isonga mu Ntara y'Iburasirazuba mu kugira abangavu benshi batewe inda zitateganyijwe

Akarere ka Ngoma gafite igipimo cyo hejuru cy’abangavu batewe inda bataruzuza imyaka 18, ugereranyije n’utundi Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, nk’uko imibare yo mu bushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda wa 2025 (Rwanda DHS 2025) ibigaragaza.

Iyi mibare igaragaza ko 19.2% by’abangavu bo mu Karere ka Ngoma bari bafite inda batarageza ku myaka 18, mu gihe impuzandengo y’Intara y’Iburasirazuba iri kuri 12.1%, naho ku rwego rw’igihugu ikaba 8.1%.

Ibi byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyagezaga ku bayobozi n’abafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Iburasirazuba ibyavuye muri Rwanda DHS 2025, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana.

Nyuma ya Ngoma, Akarere ka Gatsibo gafite igipimo cya 14.6%, Bugesera ikagira 14.5%, Kayonza 14.4%, Rwamagana 10.6%, Nyagatare 8.4%, mu gihe Kirehe ari yo ifite igipimo cyo hasi muri iyi Ntara, aho kiri kuri 6.4%.

Iyi mibare igaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, aho igipimo cya Ngoma kiri hejuru cyane y’impuzandengo y’Intara ndetse kikaba kirenga inshuro ebyiri igipimo cy’igihugu.

NISR yasobanuye ko kumurika aya makuru ku rwego rw’Uturere bigamije gufasha abayobozi n’abafatanyabikorwa kumenya uko imibereho n’ubuzima by’abaturage bihagaze muri buri gace, kugira ngo ahagaragara ibibazo bikomeye hashyirwe imbaraga zihariye mu kubikemura.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rw’Intara n’Uturere, abayobozi b’ibitaro n’amavuriro, inzego z’umutekano, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakora mu bikorwa by’ubuzima n’imibereho y’abaturage.

Ku kibazo cy’inda z’imburagihe mu bangavu, imibare y’Akarere ka Ngoma igaragaza ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukomeza kurinda abana, kongera ubukangurambaga no gufasha abangavu kubona amakuru ndetse na serivisi z’ubuzima zibafasha kwirinda inda z’imburagihe.

Rwanda DHS 2025 ikomeza gutanga amakuru afasha inzego z’igihugu n’iz’ibanze kumenya aho ibibazo by’imibereho n’ubuzima byibanda cyane, bityo imibare ikaba umusingi wo gutegura gahunda zijyanye n’ibikenewe muri buri Karere.

Ngoma iza ku isonga mu Ntara y’Iburasirazuba mu kugira abangavu benshi batewe inda zitateganyijwe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities