Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Urugomero rwa NYABARONGO ya II ruraba rwuzuye bitarenze mu mpera za 2027 _REG

Rene Anthere Rwanyange

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG igaragaza ko hatagize igihinduka intego yo kuzuza urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II mu mpera z’umwaka utaha wa 2027 izagerwaho.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, Umuyobozi mukuru wa REG Eng. Byilingiro Maximilien, asura ahubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II, (NYABARONGO II HYDROPOWER PLANT), hagati y’akarere ka Gakenke na Kamonyi, asobanurirwa aho imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze, yashimye intambwe imaze guterwa.

Muri urwo ruzinduko, Bwana Byilingiro yashimye aho imirimo igeze, ariko asaba Kompanyi y’abashinwa yubaka urwo rugomero (Power China-SINOHYDRO) ndetse n’abandi batekinisiye bakurikirana imurimo b’ishami rya REG-EDCL, kongera imbaraga no kwihutisha imirimo kugira ngo rutazarenza igihe ntarengwa bihaye yo kuba rwuzuye.

Kuri ubu imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze ku gipimo cya 73.1% bikaba biteganijwe ko ruzarangira biterenze mu kwezi kwa 12, 2027. Urwo rugomero ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43.5MW, ruzatanga n’amazi angana na Metero Kibe zirenga Miliyoni 445 ku munsi. Ruzaba kandi rufite n’idamu cyangwa ikiyaga kinini kibikwamo amazi (Reservoire) kizaba gifite akamaro gatandukanye, harimo nko kuhira imyaka, kwirinda imyuzure mu bice byo hepfo y’urugomero n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imishinga ibyara akanakwirakwiza amashanyarazi mu ishami rya REG EDCL, Higaniro Theoneste, yemeza ko hatagize igihinduka intego bihaye yo kuzuza uru rugomero rw’amashanyarazi mu mwaka utaha izagerwaho.

Agira ati “Twaha abaturage icyizere ko iriya ntego twihaye kandi ko izagerwaho kuko turacyafite umwaka n’igice, kandi umushinga mu by’ukuri urimo uragenda neza. N’ubwo abantu babizi ko iriya ntambara y’Amerika na Iran yagiye itera ibibazo mu buryo bugendanye n’ubwikorezi bwo kuzana ibikoresho biva mu Bushinwa n’ahandi, ariko turimo gukora ibishoboka byose, kugira ngo ibyo bikoresho bijye bihagera akandi kazi kagombaga gukorwa karangiye, duhita tubikoresha, tukareba ko koko ayo mataliki twihaye twayageramo twarangije umushinga.”

Liu Qiankun, Umuyobozi wa Kompanyi y’abashinwa yubaka urwo rugomero (Power China-SINOHYDRO) na we yemeza ko barimo gukora ibishoboka byose bakora amasaha 24/24, iminsi 7/7 ngo imirimo yo kubaka uru rugomero irangire.

Agira ati “Turimo turakora ibishoboka byose ngo dusoze uyu mushinga kandi turizera neza ko intego twihaye tuzayigeraho nta kabuza.”

REG ivuga kandi ko uru rugomero ruzagira uruhare mu kongera umuriro mwiza, udacikagurika, kandi udahenze ku bafatabuguzi bayo, inganda n’abashoramari. Ruzagira kandi uruhare mu kubungabunga icyogogo cy’Umugezi wa Nyabarongo, rukazakorerwamo n’indi mirimo itandukanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Abatuye mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Nyarugunga n’ahandi muri Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bamaze ibyumweru bisaga bitatu bahanganye n’ikibazo...

Akarere

Mu gihe ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ridateganya kuva ku...

Akarere

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko igihugu kidateganya gukuraho ingamba z’ubwirinzi cyashyizeho, ahubwo ko zikomeza kuvugururwa bitewe n’imiterere y’ibibazo by’umutekano...

Football

Sugira N. Aimé Christian; Umunyeshuri mu itangazamakuru wimenyereza umwuga Irushanwa ry’igikombe cy’Isi ni rimwe mu marushanwa ahuruza imbaga y’abantu benshi kuva ryatangira gukinwa mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities