Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Umunyamakuru Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali

Uwimana Clarisse, umunyamakuru kandi ufite ubunararibonye mu mupira w’amaguru, yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali, asimbura Kankindi Anne-Lise Lida wari kuri uwo mwanya mbere yo kwegura.

Icyemezo cyo kumugira Visi Perezida w’iyi kipe cyafatiwe mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe y’Abanyamuryango ba AS Kigali yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.

Uwimana Clarisse, uzwi cyane nka Claire-mama, yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga muri APR WFC. Ni we wahawe inshingano zo kungiriza Perezida wa AS Kigali, Rindiro Jean Chrysostome.

Usibye kuba yarakinnye umupira w’amaguru, Uwimana afite uburambe mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’uyu mukino. Yitabiriye amarushanwa akomeye mpuzamahanga, arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagore, Imikino Olempike ndetse n’ibindi bikorwa by’umupira w’amaguru ku rwego rwa Afurika.

Yanitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Abagabo giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse akaba yarakurikiranye n’ibindi bikorwa bikomeye by’umupira w’amaguru.

Kugeza ubu, Uwimana Clarisse ni umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, umwanya umuha uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.

Kwinjira kwe mu buyobozi bwa AS Kigali bibaye mu gihe iyi kipe iri gukomeza kunoza imiterere y’inzego zayo, aho aje gufatanya na Perezida Rindiro Jean Chrysostome mu buyobozi bw’ikipe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities