Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yatawe muri yombi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye.

Amakuru yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026 avuga ko Shema Fabrice yafashwe n’abagenzacyaha, akaba kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yafashwe kuri uyu munsi, mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje. Biteganyijwe ko dosiye ye izashyikirizwa Ubushinjacyaha nyuma y’uko iperereza rirangiye.

Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, mu Nteko Rusange isanzwe y’iri shyirahamwe. Yatorewe hamwe na komite nyobozi nshya yise “Dream Team”, yari ifite inshingano zo kuzana impinduka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Muri gahunda yari yatangaje, Shema yashimangiraga iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore n’abakiri bato, kongera ibikorwa remezo ndetse no guteza imbere impano z’abakinnyi bakiri bato.

Muri FERWAFA, Shema yari yaratangaje ko atazajya ahabwa umushahara. Yari ateganyijwe guhabwa ibihumbi 200 by’amadolari mu gihe cy’imyaka ine, ariko avuga ko ayo mafaranga yari kuzayongera ku bikorwa bigamije guteza imbere impano z’abakiri bato.

Mbere yo kuyobora FERWAFA, Shema Fabrice yari amaze imyaka itandatu ayobora AS Kigali. Muri icyo gihe, iyi kipe yegukanye ibikombe bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro cya 2019 n’icya 2022, ndetse na Super Cup ya 2022.

Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ibikubiye muri dosiye ye, mbere y’uko ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu gihe abayobozi, abashoramari, abashakashatsi n’urubyiruko barenga 5.000 bateraniye i Kigali mu nama ya 20 ya Africa Food Systems Forum, ikibazo gikomeye Afurika ikwiye...

Amakuru

Panorama Writer Literacy, language and cultural exchange were placed at the centre of discussions on building a better world during a Language and Culture...

Football

Panorama Sports Diaspora y’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguye amarushanwa ngarukanwaka y’abakinnye umupira w’amaguru n’indi mikino ndetse n’ababaye mu buyobozi bw’amakipe...

Ibitekerezo

This week, once again, the leaders of a continent are gathered in Kigali Rwanda. We convene at the Africa Food Systems Forum, and this...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities