Tom Byabagamba wahoze ari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda, akaba yarigeze kuyobora umutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, yapfiriye muri gereza nyuma yo kumaramo imyaka 12.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo yacicikanaga ku mbugankoranyambaga ariko kugeza ubu, umuryango wa Byabagamba nturagaragaza icyateye urupfu rwe. Ubuyobozi bw’Igororero rya Gisirikare na bwo nta tangazo buratangaza ku mpamvu y’urupfu rwe.
Tom Byabagamba yatawe muri yombi ku wa 24 Kanama 2014, nyuma yo gukurikiranwa ku byaha birimo gushishikariza abaturage kwanga ubutegetsi buriho, gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu ndetse no gusuzugura ibendera ry’igihugu. Akaba yari amaze imyaka 12 afunzwe. Ibyo byaha byakurikiranye n’ibikorwa bye ubwo yari mu butumwa bw’akazi muri Sudani y’Epfo.
Ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwamuhamije ibyaha bitandukanye maze rumukatira igifungo cy’imyaka 15, rutegeka kandi ko yamburwa ipeti n’impeta za gisirikare.
Mu byaha yahamijwe harimo gushishikariza abaturage kwigomeka cyangwa guteza imvururu, gusebya igihugu cyangwa Guverinoma nk’umuyobozi, guhisha nkana amakuru cyangwa ibimenyetso byafasha mu gukora icyaha ndetse no gusuzugura ibendera ry’igihugu.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwaje kongera kugeza Byabagamba imbere y’inkiko za gisirikare, bumukurikiranye ku byaha bishya byakekwagaho ko yaba yarakoze mu gihe yari afunze.
Muri ibyo byaha harimo kugerageza gutanga ruswa ndetse no kugerageza gutoroka igororero, aho byavugwaga ko yari kubifashwamo n’abandi bantu, barimo abo yari afunganywe na bo ndetse n’abari hanze. Icyo gihe, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibyo birego byari bigikorwaho iperereza.
Byabagamba kandi yaje gukurikiranwa ku cyaha cyo kwiba telefoni na charger yayo. Mu mpera za Gicurasi 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyo cyaha rumukatira igifungo cy’umwaka umwe.
Urupfu rwa Tom Byabagamba rubaye nyuma y’imyaka 12 yari amaze afunzwe, mu gihe amakuru arambuye ku cyateye urupfu rwe ataratangazwa n’umuryango we cyangwa ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rushinzwe amagororero.
















































































































































































