Sugira Aime Christian,
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru “IGIHE ” Perezida wa Argentine, “Javier Milei” yatutse Mugenzi we wa Brazil, Luiz Inácio Lula da silva, amwita umujura n’umunyabyaha, ibintu byatumye Guverinoma ya Brazil ihamagaza Ambasaderi wayo i Buenos Aires .
Perezida Milei ayo magambo yayavuze ku cyumweru ubwo yari mu mujyi wa São Paulo muri Brazil, aho yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuhungu wa Jair Bolsonaro,Flavio Bolsonaro, uzahatanira umwanya wa Perezida wa Brazil mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ukwakira 2026. Nubwo Milei atavuze izina rya Lula mu buryo bweruye, yavuze amagambo amunenga cyane ubwo yari kumwe na FLávio Bolsonaro anavuga ko uyu “Flavio” ari we muntu ushobora guhagarika Lula.
Milei yongeye kuvuga ko Brazil iyobowe n’umujura akaba n’umunyabyaha, ibi yabishingiye ku kuba Lula yarigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka 12 mu rubanza rwa ruswa n’itonesha, nyuma akaza kurekurwa amaze amezi arenga 18 afunzwe .
Nyuma ariko, urukiko rw’ikirenga muri Brazil bivugwa ko rwatesheje agaciro ibyo byemezo mu 2021, akiyamamariza kuyobora igihugu, ndetse atsinda Jair Bolsonaro mu matora ya Perezida yo mu 2022 n’amajwi 50.9% .
Abadipolomate ba Brazil batangaje ko amagambo ya Perezida Milei ari igitutsi kuri Guverinoma ya Brazil, abaturage bayo ndetse na demokarasi y’icyo gihugu.
Nyuma y’ayo magambo, perezida Lula yavuze ko azakomeza kuyobora igihugu cye,”nta muntu ubigizemo uruhare”, anavuga ko muri Brazil badakunda ko umuntu yivanga mu bibazo bitamureba .
Ikinyamakuru “igihe” dukesha iyi nkuru gitangaza ko nyuma y’uyu mwuka mubi , Ambasaderi wa Brazil muri Argentine, Julio Betelli, yahamagajwe i Brasilia kugira ngo abe yagarurwa mu gihugu bitewe n’uyu mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi .
Aya magambo ya Milei yaje kandi mu gihe umubano hagati y’abayobozi bombi usanzwe n ubundi urangwa n’ibintu bigiye bitandukanye ku buryo bwo kuyobora ibihugu byabo ndetse no ku miyoborere ya politiki .
Flavio Bolsonaro, wari kumwe na Milei ubwo yatangazaga ayo magambo, ni umuhungu wa Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brazil.
Bolsonaro wahanganye na Lula mu matora ya Perezida aheruka, yakatiwe igifungo kirenga imyaka 27, azira kuba yaragize uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora .
Perezida Milei kandi yongeye kunenga Alexander de Moraes, umucamanza w’urukiko rw’ikirenga rwa Brazil wayoboye urubanza rwa Bolsonaro, aramutuka.
Bivugwa ko kandi uyu mucamanza ngo yari yarigeze kwanga ko Milei asura Bolsonaro ubwo uyu Bolsonaro yari agifungishijwe Ijisho mu rugo iwe I Brasilia.






















































































































































































