Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Filime “Top Gun” ya Tom Cruise igice cya gatatu irakomanga

Kwizera Jackson

Filime Top Gun yakunzwe n’abatari bake ku isi igiye kongera gusohoka mu gice cyayo cya gatatu. Biteganyijwe ko muri iki gice hazongera kugaragaramo umukinnyi w’icyamamare Tom Cruise, wanakinnye mu bice byabanje.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika, umuyobozi wungirije wa sosiyete itunganya filime ya Paramount Pictures, Josh Greenstein, yemeje ku mugaragaro ko umushinga wa Top Gun 3 watangiye gutegurwa. Yavuze ko inyandiko yayo (script) iri hafi kurangira, anemeza ko Tom Cruise azongera kugaragara muri iyi filime.

Aya makuru yatangarijwe mu nama ya CinemaCon, igikorwa gikomeye cy’abakora n’abacuruza filime muri Amerika, cyabereye i Las Vegas.

Igice cya mbere cya Top Gun cyasohotse mu 1986, gihita gituma Tom Cruise amenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga. Nyuma y’imyaka 36, haje gusohoka igice cya kabiri mu kwezi kwa Mata 2022, cyinjije arenga miliyari 1.5 z’amadolari y’Amerika muri Box Office, mu gihe Hollywood yari ikiri gukira ingaruka za COVID-19.

Nubwo Tom Cruise w’imyaka 63 atitabiriye CinemaCon imbonankubone, yagaragaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo (Skype). Mu mashusho yerekanwe, yagaragaye yicaye hejuru y’ikigega cy’amazi kiri kuri studio yo muri Hollywood, avuga ati: “Ejo hazaza ni heza iyo urebye uhereye hano.”

Tom Cruise wavutse ku itariki ya 3 Nyakanga 1963 i Syracuse muri Leta ya New York, yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu myaka ya 1980. Yaje kwigaragaza nk’umukinnyi ukomeye cyane muri Hollywood, akinamo filime nyinshi zakunzwe zirimo Mission: Impossible, Risky Business, Rain Man, A Few Good Men, Jerry Maguire, The Last Samurai, n’izindi.

Mu buzima bwe bw’umwuga, Tom Cruise yegukanye ibihembo byinshi mpuzamahanga birimo Best Actor, Favorite Motion Picture Actor, ndetse n’ibindi bikomeye byo muri sinema.

Nubwo Paramount Pictures itaratangaza igihe nyacyo igice cya gatatu cya Top Gun kizasohokera, hari icyizere ko kitazatinda kugera hanze, kikaba gitegerejwe n’abakunzi ba sinema ku isi hose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities