UMUBYEYI Nadine Evelyne
Mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, hasojwe urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo Eugène, yongeye guhamywa ubufatanyacyaha mu mugambi wa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igihano imyaka 27 y’igifungo.
Ni urubanza rwasomwe mu ijoro ryo ku itariki ya 18 Nyakanga 2026, nyuma y’umwiherero w’inteko iburanisha wafashe hafi igice cy’umunsi.
Mbere hari habanje kumvwa ijambo rya nyuma ry’ushinjwa, aho Dr. Rwamucyo Eugène yabwiye urukiko ko arengana ku byaha ashinjwa, ndetse asaba kugirwa umwere.
Uyu mugabo (Dr. Rwamucyo) wavutse mu 1959, mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, muri Komini Gatonde (ubu ni mu majyaruguru y’u Rwanda, mu Karere ka Gakenke) ahitwa i Munanira; Afite impamyabumenyi ihanitse mu buvuzi bw’indwara zikomoka ku murimo (Médécin spécialisé en médécine du travail), yakuye mu Burusiya, nyuma yo gusoza ikiciro cya kaminuza mu yahoze ari ‘Université National du Rwanda (UNR)’.
Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr. Rwamucyo Eugène yari umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuzima rusange mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (Centre Universitaire de Santé Publique_CUSP) i Butare.
Dr. Rwamucyo Eugène yajuririye urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, nyuma y’uko mu 2024, uru rukiko rwari rwamuhamije ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ntanyurwe n’imyanzuro y’urubanza.
Mu bujurire bwatangiye kuburanishwa ku itariki 08 Kamena 2026, Dr. Rwamucyo Eugène yakomeje kugaragaza ko ari umwere ku byaha ashinjwa yanahamijwe mu rubanza rwa mbere, agakatirwa igifungo cy’imyaka 27.
Dr. Rwamucyo Eugène wari mu bayobozi n’umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yashinjwe kuba yaritabiriye inama y’uwari Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda; yanabereye muri iri shuri.
Ni inama yabaye ku itariki ya 14 Gicurasi 1994, ishishikariza abahanga kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi; aho Dr. Rwamucyo Eugène yashinjwe kuyivugiramo ijambo ryashyigikiraga ubwicanyi.
Dr. Rwamucyo Eugène yagaragajwe kandi nk’uwagize uruhare mu gushyingura Abatutsi barenga ibihumbi 214, aho ubushinjacyaha bwavuze ko ari ibintu yakoze agamije guhisha ibimenyetso bya jenoside mu bice bitandukanye by’iyahoze ari Perefegitura ya Butare, yakoreragamo.
Nyuma y’iminsi irenga ukwezi mu rukiko humvwa ubuhamya ku mpande z’abashinja, abashinjura n’inzobere, bageraga ku abatangabuhamya 69, humviswe kandi uruhande rw’abanyamategeko bunganira Dr. Rwamucyo Eugène muri ubu bujurire yifashishijemo abagera kuri 7; ndetse n’ijambo rye rya nyuma, mbere y’uko akatirwa.
Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa rwasomye umwanzuro w’uru rubanza mu bujurire, ruhamya ugutsindwa kwa Dr. Rwamucyo Eugène, yongera guhanishwa igifungo cy’imyaka 27, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka mirongo itatu.


























































































































































































