Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

REB yasabiye ibihano abarimu 38 bafashwe bakopera ibizamini by’akazi

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwasabye ko hafatwa ibihano ku barimu 38 bakekwaho gukopera mu bizamini by’akazi byateguwe hagamijwe gutoranya abigisha n’abakozi bazahabwa imyanya itandukanye mu buyobozi bw’amashuri.

Aba barimu bafatiwe mu bizamini byabaye hagati ya tariki ya 1 na 9 Kamena 2026 mu turere 17 two hirya no hino mu gihugu, birimo Burera, Musanze, Muhanga, Rubavu, Ngoma, Kayonza, Kirehe n’ahandi.

Mu ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yoherereje abayobozi b’uturere twabereyemo ibi bizamini, yagaragaje ko iperereza ryakozwe ryemeje ko bamwe mu bakandida basanzwe ari abarimu bakoze amakosa yo gukopera.

Yagize ati, “Hashingiwe kuri raporo y’ikorwa ry’ibizamini by’akazi ko kwigisha no ku yindi myanya yo mu buyobozi bw’amashuri, bamwe mu bakandida basanzwe ari abarimu bahanwe bitewe n’uko bakopeye mu bizamini by’akazi ko kwigisha twakoresheje.”

REB yasabye kandi ko abo barimu bahanwa hakurikijwe amategeko agenga abakozi ba Leta, aho raporo y’ibihano bazaba bahawe igomba kuba yamaze kugera kuri uru rwego bitarenze tariki ya 10 Nyakanga 2026.

Dr. Mbarushimana yongeyeho ati “Mboneyeho nanone kubasaba ko abo bakandida bagaragara kuri urwo rutonde basanzwe ari abarimu bakorera Leta bahanwa nk’abakozi ba Leta bakoze amakosa yo mu kazi hubahirijwe amategeko.”

Amakuru yatangajwe na REB agaragaza ko bamwe mu bafashwe bakoresheje amayeri y’ikoranabuhanga, aho batangizaga ikizamini bakagabana amakuru y’ibanga (password) n’abandi bantu babakorera ibizamini bari hafi y’ahaberaga ikizamini.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere n’Imicungire y’Abarimu muri REB, Mugenzi Leon, yavuze ko ubwo buriganya bwakozwe mu buryo bwateguwe ku buryo bamwe bari bamaze kubigira nk’ubucuruzi.

Ati “Kugira ngo bishoboke bisaba ko umuntu ukorera undi aba ari hafi y’icyumba cy’ikizamini, kugira ngo tubatahure wasangaga umuntu yicaye imbere ya mudasobwa, atarimo gukora ikizamini, ariko wareba muri sisiteme ugasanga ikizamini akigeze kure. Twarasuzumye dusanga ababakoreraga babaga bari hafi aho ku buryo utapfa kubitahura.”

Amategeko agenga ibizamini by’akazi mu bakozi ba Leta ateganya ko umuntu wese ufatiwe mu buriganya ahita yamburwa uburenganzira bwo gukomeza ikizamini kandi ibisubizo bye bikateshwa agaciro.

Ku bakozi ba Leta basanzwe mu kazi, gukopera bifatwa nk’ikosa rikomeye ryo kutubahiriza indangagaciro z’umurimo wa Leta, bishobora kuvamo ibihano birimo guhagarikwa ku kazi cyangwa kwirukanwa burundu bitewe n’uburemere bw’ikosa.

Hari kandi igihe ibikorwa nk’ibi bishobora gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda, cyane cyane iyo hagaragaye ikoreshwa ry’inyandiko mpimbano, ibyangombwa by’undi muntu cyangwa ubundi buryo bw’uburiganya bwateguwe.

REB ivuga ko gukaza umutekano n’igenzura ry’ikoranabuhanga mu bizamini by’akazi biri mu ngamba zigamije kurinda ubunyangamugayo no guha amahirwe angana abakandida bose bahatanira imyanya itandukanye mu rwego rw’uburezi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities