Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

MINEDUC yasabye abarimu kongera imbaraga mu kwiga Icyongereza mu biruhuko

Abarimu basabwe kongera ubumenyi bwabo mu rurimi rw'icyongereza muri iki gihe cy'ibiruhuko

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abayobozi b’amashuri n’abarimu bo hirya no hino mu Rwanda gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko by’igihembwe cya gatatu bakongera ubumenyi bwabo mu rurimi rw’Icyongereza, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no kubafasha kugera ku rwego rw’umwuga rusabwa.

Mu ibaruwa yasohowe ku wa 15 Nyakanga 2026 n’Ibiro bya Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, igenewe abayobozi b’ibigo by’amashuri bose, hagaragajwe ko gahunda y’Igihugu yo kongerera abarimu ubumenyi mu Cyongereza ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa MINEDUC n’umuryango Education First (EF). Iyo gahunda igamije gufasha abarimu bose kugera nibura ku rwego rwa B2 mu kumenya no gukoresha Icyongereza.

MINEDUC ivuga ko kuba ibiruhuko by’amezi abiri byaratangiye kuva ku wa 3 Nyakanga 2026, ari amahirwe akomeye ku barimu yo kwibanda ku masomo atangirwa ku rubuga rw’ikoranabuhanga. Yasabye abayobozi b’amashuri gushishikariza abarimu bafite konti kuri uru rubuga gukoresha neza icyo gihe kugira ngo bongere ubushobozi bwabo mu rurimi rw’Icyongereza.

Nk’uko bigaragara muri iyo baruwa, abarimu n’abayobozi b’amashuri basabwe nibura kwitabira isomo rimwe ribera mu matsinda (Group Class) buri cyumweru, bagakora kandi amasomo abiri yo kwiyigisha (Self-Study), banakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bushingiye ku bwenge buhangano (AI) buri kuri uru rubuga kugira ngo bongere ubumenyi mu kuvuga no kumva Icyongereza.

Minisiteri y’Uburezi yanibukije ko iyi gahunda izamara imyaka ibiri gusa, ikazarangira mu 2028. Nyuma y’icyo gihe, gahunda zo guhugura abarimu mu Cyongereza zizibanda cyane ku bazaba bakiri mu mashuri abategura kuba abarimu (pre-service training). Ni yo mpamvu MINEDUC isaba abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo bagere ku rwego rw’ubumenyi bw’Icyongereza igihugu cyifuza.

Abarimu basabwe kongera ubumenyi bwabo mu rurimi rw’icyongereza muri iki gihe cy’ibiruhuko

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities