Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

Abanyeshuri barenga ibihumbi 258 biteguye gukora Ibizamini bya Leta bizatangira ku wa 15 Nyakanga

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta no Kugenzura Amashuri (NESA), yatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 bizatangira ku wa 15 Nyakanga 2026, bikazarangira ku wa 24 Nyakanga 2026. Ibi bizamini bizakorerwa mu bigo 1,746 biri hirya no hino mu gihugu.

Abanyeshuri bose hamwe bazakora ibi bizamini ni 258,255. Muri bo, 149,533 ni abiga mu cyiciro rusange (O-Level), mu gihe 108,722 ari abo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level). NESA yavuze ko imyiteguro yose yarangiye kugira ngo ibizamini bikorwe neza kandi mu mucyo.

Mu bazakora ibizamini harimo n’abanyeshuri 879 bafite ubumuga. NESA yatangaje ko abo banyeshuri bazahabwa ubufasha n’ibikenerwa byihariye kugira ngo bakore ibizamini mu buryo bungana n’abandi bose. Ubuyobozi bw’Urwego rw’Uburezi bwasabye abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi gukomeza gufatanya kugira ngo ibizamini bigende neza kandi birangwe n’ubunyangamugayo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities