Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Umurenge wa Nyamabuye, Gihana Tharcisse, gushyira imbere ubuvugizi bugamije kongera ibikorwa remezo no kunoza serivisi zihabwa abaturage, mu rwego rwo gukomeza iterambere ry’uyu Murenge ugize igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga.
Ibi byagarutsweho mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye hagati ya Gihana Tharcisse na Nshimiyimana Jean Claude, wimuriwe kuyobora Umurenge wa Cyeza. Uwo muhango witabiriwe n’abakozi b’Umurenge wa Nyamabuye, abahagarariye Utugari, abagize Inama Njyanama y’Umurenge ndetse n’abashinzwe irondo ry’umwuga.
Mu ijambo rye, Nshimiyimana Jean Claude, wari umaze imyaka itandatu ayobora Umurenge wa Nyamabuye, yavuze ko uyu Murenge ufite amahirwe akomeye ashingiye ku bikorwa by’ubucuruzi n’inganda bihakorera, ariko agaragaza ko hakiri ibibazo bikwiye kwitabwaho kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.
Yagaragaje ko umusimbuye akwiye gushyira imbaraga mu gukorera ubuvugizi ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo, kugeza amazi meza ku baturage benshi no gukomeza gahunda zo gutunganya Umujyi.
Yagize ati: “Mu bindi ukwiriye gukora ni ugusaba ko ingengo y’imari y’Umurenge yiyongera, kuko isanzwe idahagije.”
Yanavuze ko Umurenge ugifite ikibazo cy’umubare muto w’abakozi ugereranyije n’ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’inshingano zigenda ziyongera mu gutanga serivisi.
Mu ijambo rye, Gihana Tharcisse yemeye ko inshingano yahawe isaba ubwitange n’ubufatanye, ashimangira ko azakorana n’abo basanze kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zinoze kandi ibibazo bibugarije bibonerwe ibisubizo.
Yagize ati: “Gutsindwa si umuhigo. Ndabasaba, bakozi bagenzi banjye, kurangwa no kwiyoroshya, urukundo n’ishyaka mu kazi. Tugomba gushyira umuturage ku isonga no gukora ubuvugizi ku bibazo bimureba.”
Uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga muri uwo muhango, Uwampeta Charlotte ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, yasabye abakozi b’Imirenge ya Nyamabuye na Cyeza gukomeza gukorana mu mwuka w’ubunyamwuga no kuzirikana ko bose bafite inshingano zo gukorera inyungu z’igihugu.
Yagize ati: “Iyo tugeze mu nshingano nshya, tugomba kwiyambura umwambaro dusanganwe tukambara ujyanye n’inshingano duhawe.”
Yanibukije Gihana ko kuyobora Umurenge urimo ibikorwa byinshi by’Ubucuruzi n’igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga bisaba gukorana bya hafi n’abaturage, kubatega amatwi no gukemura ibibazo byabo mu gihe gikwiye.
Gihana Tharcisse ageze kuri izi nshingano avuye kuyobora Umurenge wa Kabacuzi mu gihe cy’imyaka ibiri. Bamwe mu bakoranye na we bavuga ko muri icyo gihe uwo Murenge wagaragaye kenshi mu yitwaye neza mu mihigo, ibintu bavuga ko byatumye bamugirira icyizere mu nshingano nshya yahawe.























































































































































































