Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Intore Massamba yabanje mu njyana za Reggae na Zouk

Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki by’umwihariko mu njyana gakondo, Intore Massamba, avuga ko mbere yo kwinjira mu njyana nyarwanda benshi bamumenyemo yabanje mu njyana z’amahanga zirimo Reggae na Zouk.

Ibi Intore Massamba yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Kanama 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’igitaramo “3040 Ubutore Concert”.

Ni igitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki 31 Kanama 2024, aho Umuhanzi Intore Massamba, azaba yizihiza imyaka 40 amaze akora umuziki n’indi 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Intore Massamba yavuze ko igitaramo cye agifata nk’icy’amateka ndetse n’umurage. Agira ati “Iyi nganzo nayitangiye kera nkiri muto. Naririmbye Reggae, ndirimba Zouk ariko nyuma ngaruka ku isoko, nsubira kuri gakondo.”

Umuhanzi Ruti Joël, ukiri muto kuko afite imyaka 28 y’amavuko, yavuze ko ari iby’agaciro kuba azaririmba muri “3040 Ubutore Concert”, igitaramo cy’umuhanzi afatiraho icyitegererezo.

Agira ati “Ni igitaramo gisumba imyaka mfite. Nagize amahirwe yo kuba urugendo rwanjye rwa muzika nararutangiye turi kumwe. N’ubu ndi gukura turi kumwe.”

Mu gitaramo “3040 Ubutore Concert”, Intore Massamba azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Ruti Joël, Ariel Wayz ndetse n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Marnaud na DJ GRVNDLVNG.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities