Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hateguwe iserukiramuco “KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA” rizahuza ibihangange mu muziki

Panorama

Ubuyobozi bwa YIRUNGA Ltd ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Rubavu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanura imiterere n’aho imyiteguro igeze y’iserukiramuco rya KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA rifite umwihariko wa EXPO izaba kuva tariki 29/8-01/9/2024 i Rubavu ku mucanga wa KIVU.

Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere rizibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ariko harimo n’imurikagurisha ry’abaturutse hirya ni hino mu gihugu.

Bwana IYAREMYE Yves, Umuyobozi wa Yirunga Ltd arigarukaho agira ati “Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo no kugaragaza umuco no kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato mu bugeni n’ubuvanganzo buri wese azanabona icyo ashaka kubera hazaba haberamo EXPO.”

Anavuga ko borohereje buri wese ushaka kuzaza kwidagadura cyane ko ibiciro byoroheye buri wese aho itike yo hasi ari amafaranga 500 mu gihe n’abanyacyubahiro VIP batekerejweho bakazishyuraitike y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000).

Muri iri serukiramuco , Abanyarubavu n’Abahagenda bashyizwe igorora ku bijyanye n’abahanzi bazabasusurutsa biganjemo abakunzwe cyane mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda n’abandi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu. Hariho akarusho ko n’abandi biyumvamo impano nabo bazasaba umwanya bakigaragariza abazaba bitabiriye iri serukiramuco.

  • Ku wa kane tariki 29 Kanama 2024 hazaririmba Nemeye Platini uzwi nka Baba cyangwa Platini P.
  • Ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco abakunzi b’injyana ya Hip Hop n’ibisumizi muri rusange bazataramirwa Riderman  uzwi nka Rusake.
  • Ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 ku munsi wa Gatatu hazatarama Bull Dog
  • Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ku munsi wo gusoza muzataramirwa na Danny Nanone.  

Expo izajya itangira saa tatu mu gitondo, saa munani abaririmbyi n’ababyinnyi bakomeze hasoze umuhanzi noneho saa yine after party ibere kuri Lakeside View kugeza amasaha akuze mu minsi ine (4)

Nimuze mwidagadure, mwihahire ndetse munihere ijisho impano zitandukanye zizaba ziteraniye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu cyane ko ibyo kunywa n’ibyo kurya bizaba ari muange kandi ibiciro buri wese akazisangamo. Byumwihariko abanyeshuri barararitswe basezere Vacance mu bishimo!

Ikaze mu birori by’iminsi ine bizabera kuri PUBLIC BEACH bigasorezwa muri LAKE SIDE buri munsi kuva 29/8-01/9/2024.

Uwakenera amakuru yifuza kumenya birambuye ndetse no kwiyandikisha ku bashaka kuzagaragaza impano zabo bahamagara 0781000112 cyangwa bakandikira  Yves Iyaremye kuri yvesiyaremye@gmail.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities