Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. Mukantaganzwa Domitilla, yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera gukomeza kunoza imikorere, gukemura ibibazo bikigaragara no gushyira imbere kurengera uburenganzira bw’abaturage.
Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga inama ya 11 isuzuma Urwego rw’Ubutabera, Ubwiyunge, Amategeko n’Umutekano (JRLOS Peer Review), ihuriranye n’umwiherero wo gutegura Isuzuma Rusange ry’ibihugu ku Burenganzira bwa Muntu (UPR), iteraniye mu Karere ka Nyagatare kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Mukantaganzwa yavuze ko iyi nama ari umwanya wo kureba ibyagezweho muri uru rwego, gusuzuma ibitaragenda neza no gufata ingamba zatuma ivugurura ry’ubutabera rikomeza gutanga umusaruro urambye.
Yashimangiye ko iterambere ry’urwego rw’ubutabera ridakwiye kugaragarira gusa mu mpinduka z’imikorere, ahubwo ko rikwiye no gupimwa ku bushobozi bwo gukumira ihohoterwa, kurengera uburenganzira bwa muntu, gukemura amakimbirane no guharanira ko abakoze amakosa babiryozwa.
Yagize ati: “Inshingano yacu ni ugukomeza ibyagezweho, gukemura ibibazo bikigaragara no kureba ko ivugurura ryacu ritanga umusaruro urambye. Mu by’ingenzi tugomba gupimiraho iterambere harimo ubushobozi dufite bwo gukumira ibibi, kurengera uburenganzira, gukemura amakimbirane no guharanira ko habaho kubazwa inshingano.”
Yakomeje agaragaza ko kurengera uburenganzira bwa muntu bikwiye kujyana no gufasha abahuye n’ihohoterwa kongera kwiyubaka, kurinda abatangabuhamya igihe bibaye ngombwa no gufasha abakoze ibyaha kwisubiraho kugira ngo basubire mu muryango nyarwanda.
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta zifite aho zihuriye n’ubutabera ndetse n’abafatanyabikorwa bazo. Abayitabiriye bagamije guhuza imbaraga mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro u Rwanda rwiyemeje mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Harimo kandi kurebera hamwe uburyo inzego zitandukanye zakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, hagamijwe gukomeza kunoza serivisi zihabwa abaturage no kurushaho kubahiriza uburenganzira bwabo.
Abitabiriye iyi nama banasuzumye aho urwego rw’ubutabera rugeze rushyira mu bikorwa inshingano zarwo ziteganywa muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu nama ya 10 ya JRLOS.
Ikindi cyibanzweho ni uburyo inzego z’ubutabera zakomeza guhuza imikorere n’impinduka ziri mu muryango nyarwanda, zitirengagije amahame y’ukuri, kubahana, kwihesha agaciro no kurwanya umuco wo kudahana.
Inama ya 11 ya JRLOS Peer Review n’umwiherero wa UPR ni urubuga rwo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu butabera, ubwiyunge, amategeko n’umutekano, hagafatwa n’ingamba zo gukomeza kunoza imikorere y’izi nzego no kurushaho kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

