UMUBYEYI Nadine Evelyne

Mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2026, hatangiye urubanza rwa Madjaliwa Safari, umunyarwanda ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, aho yakoreraga nk’umucuruzi.

Madjaliwa Safari agiye kuburanishwa ku byaha akurikiranweho kuba yarakoze mu myaka 32 ishize, jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye.

Uyu mugabo (Madjaliwa) wavukiye i Butare mu 1965, mu yahoze ari Segiteri Kavumu, muri Serile ya Mukoni; mu 1994 na mbere ya jenoside yakoraga ubucuruzi bw’inyama zokeje ahazwi nko ‘Ku Bigega’ ndetse afite na resitora i Nyanza.

Nyuma gato y’uko Madjaliwa Safari yimukiye mu Bufaransa, yasabye ubuhungiro, ahabwa uburenganzira bwo kuba impunzi mu mwaka wa 2017, ari na wo Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, hakaza gutangira iperereza ku byaha yakekwagaho bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyavuye mu iperereza

U Rwanda rwabanje gusaba mu 2019 ko Madjaliwa Safari yoherezwa akaburanishirizwa mu Gihugu cye, ariko inzego z’ubutabera z’u Bufaransa ntizabyemera; ari na bwo inzego zishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’urwango (OCLCH) zifatanyije n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bushinzwe ibyaha by’iterabwoba, jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu (PNAT), bahise batangiza iperereza kuri dosiye ye, hamwe n’umucamanza wihariye.

Nk’ibikorwa by’iperereza, abakozi b’izi nzego baje mu Rwanda bagamije kwegeranya ibimenyetso no kumva abantu, bashobora gutanga amakuru ku byabaye mu gihe jenoside yakorwaga mu 1994.

Iperereza kandi ryerekanye ko Madjaliwa Safari akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, kuri bariyeri yo ‘Ku Bigega’ yamenyekanye ku izina ryo ‘Kwa Premier’, aho bicyekwa ko yari mu bayiyoboraga.

Ubushinjacyaha bunagaragaza muri dosiye ya Madjaliwa Safari, ko akekwaho kugira uruhare mu mu iyicwa ry’uwitwaga Ndatsikira, waranguzaga byeri ‘Ku Bigega’ n’abana ba Muhizi, uwitwaga Serge na Thierry; ndetse akekwaho kugira uruhare mu bitero byagabwe ku bitwaga Abakono, bari bagizwe n’imiryango y’Abatutsi.

Uruhare rwa Madjaliwa kuri bariyeri

Bamwe mu batangabuhamya bumviswe mu iperereza, bavuga ko babonye Madjaliwa kuri bariyeri afite intwaro zirimo imbunda, umuhoro n’impiri. Ndetse hari n’abamushinja gutanga amabwiriza, yatumye hicwa abantu b’abasivile barimo n’abana.

screenshot
Ahazwi nko ‘Ku Bigega’ hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi, barimo ab’i Gitarama n’i Butare

Madjaliwa Safari abazwa mu gihe cy’iperereza, yavuze ko yagiye kuri bariyeri yo ‘Kwa Premier’ mu gihe cy’iminsi micye, ngo akaba yarabikoze kuko byari itegeko ndetse ko ntaruhare rwihariye yari afite mu byahakorerwaga, ko nta n’uruhare yagize mu kwica ikiremwamuntu aho.

Umunyamategeko wunganira Madjaliwa, Me Philippe Meilhac na we yavuze ko umukiliya we yahoze ari umucuruzi usanzwe, nta nshingano zindi yagize yaba iza politiki cg iza gisirikali, ndetse ko nta muntu yigeze yica kuri bariyeri.

Uru rubanza ruteganyijwe kuzamara ukwezi ruburanishwa, Madjaliwa Safari azaba yiregura ku ruhare ashinjwa kugira mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, mu zahoze ari Perefegitura ya Gitarama n’iya Butare, hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994. Rukazumvwamo abatangabuhamya 54, barimo abazaba bari mu rukiko (Cour d’Assises de Paris) n’abazumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *