Umucyecuru w’imyaka 80 y’amavuko witwa Choi Soon-hwa, akomeje kuvugisha benshi myuma yo kwandika amateka ku Isi yo kuba umuntu wa mbere ukuze wiyemeje guhatanira ikamba ry’ubwiza muri Miss Universe (Nyampinga w’Isanzure) itegerejwe muri Mexique.
Uyu ni umugore ukomoka muri Koreya y’Epfo utangaza ko yafashe umwanzuro wo guhatana kugira ngo yerekane ko n’umuntu ukuze ashobora kuba afite ubuzima bwiza n’ubwiza bimwemerera guhatana muri iryo rushanwa nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na CNN.
Yagize ati “Nashakaga kwereka Isi ko umuntu w’imyaka 80 yaba afite ubuzima buzira umuze. Bakibaza bati ‘ni gute yabungabunze ubuzima bwe. Ni ibihe biryo arya? Nashakaga kwerekana ko dushobora kubaho mu buzima buzira umuze n’ubwo twaba dukuze.”
Choi Soon-hwa avuga ko yahisemo kwitabira iri rushanwa muri uyu mwaka, nyuma y’uko hakuwemo imbogamizi zabuzaga benshi kuryitabira; nk’imyaka, waba ufite abana, umugabo ndetse n’izindi mbogamizi zakuwemo.
Uyu mubyeyi azahatana n’abandi 31 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye muri Miss Universe zizabera muri Mexique mu kwezi k’Ugushyingo 2024.
Choi Soon-hwa aje akurikira abandi barimo Lorraine Peters w’imyaka 58 na Alejandra Marisa Rodríguez w’imyaka 60 bitabiriye Miss Universe Canada na Miss Universe Argentina, gusa ntibashoboye kwegukana amakamba.