Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Ibikorerwa mu Rwanda Bigiye Kumurikwa Mu Imurikagurisha Rikomeye Mu Bushinwa

Ibikorerwa  mu Rwanda birimo ikawa, icyayi, urusenda, ubuki n’ibindi by’ubukorikori, bizamurikwa mu imurikagurisha mpuzamahanga rizwi nka China Import and Export Fair, riteganyijwe kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 5 Gicurasi.

Iri murikagurisha ni rimwe mu ya kera kandi akomeye mu Bushinwa, rikaba rizanagaragazamo amahirwe y’ishoramari ku Bashinwa bashobora gushaka gushora mu Rwanda.

Iri murikagurisha rizwi kandi nka Canton Fair, ritegurwa na China Foreign Trade Centre, rikaba rimaze igihe kirekire rifasha guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, rikanahuza abakora ibicuruzwa mu Bushinwa n’abaguzi n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yavuze ko iri murikagurisha rifite akamaro gakomeye k’u Rwanda, kuko rituma rubona ikoranabuhanga rigezweho, imashini n’ibicuruzwa by’Abashinwa bishobora guteza imbere inganda zarwo.

Yongeyeho ko iri murikagurisha ari urubuga rukomeye rwo gukurura abashoramari b’Abashinwa, ndetse rikaba n’inzira nziza yo kumenyekanisha ibyo u Rwanda rwaha sosiyete z’ubucuruzi zo mu Bushinwa, cyane cyane akora ibijyanye n’ubuhinzi.

Ambasaderi Kimonyo yashishikarije abacuruzi b’Abanyarwanda kwitabira iri murikagurisha, avuga ko ari amahirwe yo kubona abafatanyabikorwa bizerwa bo mu Bushinwa.

Perezida ww’ihuriro ry’Abanyarwanda batuye i Guangzhou, Léon Ngiruwonsanga, yavuze ko biteguye gufasha abacuruzi b’Abanyarwanda bazitabira iri murikagurisha, baba baje gushaka ibicuruzwa byo mu Bushinwa cyangwa kumurika ibyabo no gushaka abaguzi.

Divine Ndayikunda, uhagarariye sosiyete Rwanda Farmers Coffee Company Ltd, yavuze ko iyi sosiyete imaze imyaka myinshi yohereza muu Bushinwa ikawa yo mu rwego rwo hejuru bita Arabica.

Ati: “Twibanda ku ikawa ihingwa mu buryo burambye iva ku bahinzi bato, kandi tunatanga ikawa yokeje ku baguzi mpuzamahanga. Twatangiye kohereza ikawa mu Bushinwa ahagana mu 2018, dutangirira ku bicuruzwa bike by’igerageza byoherezwaga i Shanghai n’i Shenzhen.”

Ndayikunda yavuze ko sosiyete yitabiriye imurikagurisha ine mu Bushinwa kuva mu 2019, harimo n’iry’uyu mwaka, aho iteganya kuzitabira China International Import Expo izaba mu Ukwakira.

Yavuze ko iri murikagurisha rizaba urubuga rukomeye rwo guhura n’abatumiza ibicuruzwa n’abafite cafés mu Bushinwa.

Ati: “Kwitabira iri murikagurisha no gukorana n’isoko ry’u Bushinwa byahinduye cyane ibikorwa byacu. Mu myaka ibiri ishize, twohereje mu Bushinwa ikawa ikubye Kabiri iyo twahorezaga mbere. Kuba Abashinwa barushaho gukunda ikawa nziza byatumye tunoza uburyo bwo kumenya aho ikawa iva ndetse tunavugurura uko tuyipfunyika dukurikije ibyo isoko rishaka.”

Yavuze kandi ko iri murikagurisha ritanga amahirwe akomeye yo guhura imbonankubone n’abakiliya no kubaka umubano, ibintu bitoroshye kubonera kuri murandasi.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha n’inama zitandukanye mu Bushinwa, zirimo China International Import Expo na China-Africa Economic and Trade Expo.

Ibi byagize uruhare mu kongera ibyoherezwa mu Bushinwa no kuzamura ishoramari ry’Abashinwa mu Rwanda, aho ubu u Bushinwa buri mu bihugu bya mbere bishora imari mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities