Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Iran Yongeye Gufunga Umuhora wa Hormuz Nyuma y’Umunsi Umwe Wongeye Gufungurwa

Nyuma y'igihe kitageze k'umunsi Iran yafunze umuhora wa Hormuz

Igihugu cya Iran cyafashe icyemezo cyo kongera gufunga umuhora wa Strait of Hormuz, nyuma y’igihe gito gishize gitangaje ko wongera gufungurwa. Ibi byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026, binyuze mu itangazamakuru rya Leta, IRIB.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko kongera gufunga uwo muhora byatewe n’uko Leta Zunze Ubumwe z’America zanze kubahiriza ibyo Iran yasabaga, by’umwihariko gukuraho ibihano bijyanye n’inzira z’inyanja ziganisha ku byambu byayo byo mu kigobe cya Persian Gulf.

Igisirikare cya Iran cyemeje ko umuhora wa Hormuz wongeye gushyirwaho amabwiriza akomeye, aho amato ashaka kuwunyuramo asabwa uburenganzira bwihariye. Ibi bivuze ko ibikorwa byo kuwunyuramo byongeye kugabanywa cyane, nk’uko byari bimeze mbere.

Uyu muhora ufatwa nk’ingenzi ku isi mu gutwara ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa, kuko unyuzwamo hafi 20% by’ingufu zikoreshwa ku isi. Kuba wongera gufungwa bishobora kongera guteza ihungabana ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’ibiciro bya peteroli.

Icyemezo cyo kuwufunga cyakurikiye icyari cyabaye ku wa Gatanu, aho Iran yari yafunguye uwo muhora nyuma y’agahenge k’iminsi 10 kari kamaze kugerwaho hagati ya Israel na Lebanon. Icyo gihe, abayobozi bari batangaje ko ari intambwe iganisha ku kugabanya umwuka mubi mu karere.

Perezida wa America, Donald Trump, yari yashimiye icyo cyemezo cyo gufungura uwo muhora, ariko anashimangira ko ibihano igihugu cye cyafatiye Iran bizagumaho kugeza igihe hazaboneka amasezerano arambye hagati y’impande zombi.

Nubwo uwo muhora wari wafunguwe by’agateganyo, ibikorwa by’ubwikorezi byari byatangiye kongera kugaragara, aho hari hatangiye kwiyongera umubare w’amato anyuramo. Ibiro ntaramakuru bya Reuters byari byatangaje ko hari hagiye kuba igikorwa kinini cy’amato cyari kimaze igihe kitarabaho kuva intambara yatangira.

Icyakora, kongera gufungwa kw’uyu muhora byerekana ko umwuka wa politiki n’umutekano mu karere ukomeje kuba mubi, bikaba bishobora kongera kugira ingaruka ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku bihugu bishingira ku bicuruzwa bituruka muri kariya karere.

Nyuma y’igihe kitageze k’umunsi Iran yafunze umuhora wa Hormuz

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities