Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibiciro bya Peteroli Byagabanutse Nyuma y’Icyemezo cya Iran ku Muhora wa Hormuz

Ibiciro byikomoka kuri peteroli byagabanyutse kugera kuri 70%

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kumanuka, nyuma y’uko Iran itangaje ko ubwato bwambukiranya umuhora wa Hormuz bushobora gukomeza kugenda mu gihe agahenge kari muri Liban kagumyeho.

Amakuru agaragaza ko igiciro cya peteroli idatunganyije yo mu bwoko bwa Brent crude oil cyageze kuri 88$ ku kagunguru, kivuye hafi ku 100$ cyariho ku wa 16 Mata 2026. Ibi byahise bigaragaza impinduka ku isoko, aho abacuruzi batangiye kubona icyizere cy’uko ubwikorezi bw’iyi ngufu bukomeje kugenda neza.

Umuhora wa Hormuz ufatwa nk’ingenzi ku rwego rw’Isi kuko unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli ikoreshwa ku isi. Mu minsi yashize, Iran yari yafashe icyemezo cyo kuwufunga ku bw’impamvu z’umutekano, yihimura ku ntambara yatangijweho na Amerika na Israel ku wa 28 Gashyantare 2026.

Nubwo Iran yari yarakomeje kubangamira ubwato bufitanye isano n’ibihugu bifitanye ubucuti na Amerika na Israel, ubu hari icyizere cy’uko ibintu bishobora gusubira ku murongo bitewe n’uko imyanzuro igenda ifatwa igamije kugabanya ubushyamirane.

Mbere y’uko iyi ntambara itangira, ibiciro bya peteroli byari bihagaze ku madolari 70 ku kagunguru, ariko byaje kuzamuka cyane muri Werurwe bigera no kuri 119$, bigaragaza ingaruka z’intambara ku bukungu bw’isi.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko kugabanuka kw’ibi biciro bifitanye isano n’icyizere cy’umutekano ku muhora wa Hormuz, nubwo bagaragaza ko isoko rikiri mu gihirahiro bitewe n’uko intambara hagati ya Iran n’ibihugu biyirwanya itararangira burundu.

Ibiciro byikomoka kuri peteroli byagabanyutse

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities