Kuri uyu wa Kane Tariki 16, Mata, 2026 mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru ahitwa Batima mu kiyaga cya Rweru habereye ibyago byahitanye abagabo babiri barohomye barapfa.
Umwe ni Nzabandora Celéstin w’imyaka 62 na Manizabayo Jean Bosco w’imyaka 31 y’amavuko.
Amakuru ya bagenzi bacu ba UMUSEKE avuga ko Nzabandora yari yabarizwaga muri koperative COOPERWE, ikorera mu kiyaga cya Rweru, akaba yari atuye mu Mudugudu wa Kamudusi, Akagari ka Batima, mu Murenge wa Rweru.
Tariki 14, Mata, nibwo yagiye kuroba saa munani n’igice z’amanywa ariko iwe bategereza ko ataha baraheba.
Inzego z’Ibanze, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, na Polisi zageze ahabereye iyi mpanuka baza kumubona yarashizemo umwuka.
Umurambo we washyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Mata, 2026 nyuma y’uko umuryango wemeye ko wahawe umurambo.
Muri uyu Murenge kandi hari undi mugabo warohamye mu gishanga yagiye guhinga.
Uwo ni Manizabayo Jean Bosco w’imyaka 31 wagiye guhinga avuye yo asanga aho kwambukira iteme hacitse kubera amazi menshi yari yuzuye.
Yaguyemo agerageza koga ngo arebe ko yakukira hakurya, ariko biranga arapfa.
Inzego z’Ibanze, Polisi na RIB bagiye ahabereye impanuka, uwo mugabo basanga yapfuye akurwa mu mazi.
Umuryango wa nyakwigendera wari wasabye ko ahita ashyingurwa.















































































































































































