Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umubyeyi abakunzi b’UMUSEKE bafashije kubona itike yagiye kuvuza umwana we mu Buhinde

Panorama

Bikomotse ku nkuru itabariza Iradukunda Sandrine ufite umwana wavukanye igifu gito n’umuhogo udafunga, hakaboneka abagiraneza bamufasha, ubu yuriye indege yerekeza mu gihugu cy’Ubuhinde kuvuza Bagiriwabo Ashimwe Ervine umaze igihe arwaye.

Iradukunda Sandrine yavugishije UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ubwo bari ku Kibuga cy’indege i Kanombe bitegura guhita bajya mu Buhinde, guhabwa ubuvuzi bwisumbuye, nibahagera barakirwa na Ambasade y’u Rwanda.

Iradukunda avuga ko ari ubwa mbere yurira indege, kandi akaba agiye kuvuza umwana we wavukanye igifu gito n’umuhogo udafunga. Akomeza avuga ko itike yo kujya mu Buhinde no kugaruka yamaze kuyibona, ariko amafaranga azabatunga bagezeyo ntayo afite.

Yabwiye UMUSEKE ko yari atewe impagarara no kubona aho azacumbika, gusa mbere yo guhaguruka Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamubwiye ko atagomba guhangayika kuko abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde bazamwakira we n’umwana we bageze muri icyo gihugu bakabashakira aho kuba.

Agira ati: “Nta bantu nari mpafite numvaga bizatugora kubona icumbi, ariko twagize amahirwe y’uko tuzahasanga abahagarariye u Rwanda mu Buhinde.”

Iradukunda ashimira kandi Minisiteri y’ubuzima kuba yarafashije umwana we igihe cyose yageze kwa muganga, agashimira kandi byimaze abagiraneza bamufashije kubona amafaranga y’urugendo rumwerekeza we n’umwana we mu Buhinde.

Avuga kandi ko Minisiteri y’ubuzima yamaze gutegura aho umwana azavurirwa kandi ikazishingira ikiguzi cyose ubuvuzi buzatwara.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities