Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

RIB yasabye ibyamamare gufatanya na Leta mu kurwanya inzoga z’ibyuma

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasabye ibyamamare byigeze kwamamaza inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’‘ibyuma’ gufatanya na Leta mu bukangurambaga bwo kuzihashya burundu, nyuma y’uko zigaragaje ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026, ubwo RIB yagaragazaga abantu 18 bakorera inzego za Leta batawe muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu bikorwa byo gukora no gukwirakwiza izo nzoga.

Dr Murangira yavuze ko ibyamamare byigeze kwamamaza izo nzoga bidakwiye kugira isoni zo kugira uruhare mu kuzamagana, cyane cyane ko ubu bimaze kumenyekana ko zishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima.

Ati: “Ntabwo ari igisebo pe! Tuvuge ko wenda babikoraga [ibyamamare] batabizi, ariko ubu noneho barabimenye. Ubukaka bwabo, bwa bwamamare bwabo, bwa budahangarwa bwabo nibabukoreshe baca icyuma mu gihugu kuko na bo ni ababyeyi bafite abana.”

Umuvugizi wa RIB kandi yavuze ko uruhare rwa buri wese mu kwamamaza ibyo binyobwa rutagomba kwirengagizwa, asaba abigeze kubimenyekanisha ku baturage kongera gukoresha ijwi ryabo mu kuburira abantu.

Ati: “Abanyarwanda bakeneye ko wowe wamamaje kiriya cyuma, kigomba kwibagirana mu mitwe y’abantu usubiye inyuma, ukavuga uti naribeshye. Banyarwanda hehe n’icyuma”.

Yongeye gusaba abahanzi, abanyamakuru n’abandi bantu bafite abakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga gukoresha izo mbaraga mu gufasha Leta kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati: “Kandi bo biroroshye cyane, ukuntu babikoresha mu buryo bworoshye, bati bantu banjye, babikoreshe mu buryo bwabo. Iyo nzira baciye, bayice dufatanya ntitubabure muri uru rugamba. Mwe byamamare, abahanzi muri hehe mu rugamba rwo guca icyuma mu Rwanda.”

Ibyamamare bitandukanye, cyane cyane abahanzi n’abanyamakuru, byagiye bigaragara mu kwamamaza inzoga zikorwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, aho bamwe bazishimiraga imbere y’abazikurikira ndetse bakazishishikariza kuzinywa.

RIB ivuga ko zimwe muri izo gahunda zo kwamamaza zakorwaga binyuze mu masezerano hagati y’ibyamamare n’ibigo cyangwa inganda byakoraga ibyo binyobwa, aho babaga bahemberwa kubimenyekanisha.

Kugeza ubu, RIB yatangaje ko abantu 104 bamaze gutabwa muri yombi mu iperereza kuri iki kibazo. Muri bo harimo abayobozi 18 bakorera inzego za Leta, ndetse n’abandi bakekwaho kuba ba nyiri inganda, abaziyobora cyangwa abakozi bazikoragamo.

Minisiteri y’Ubuzima na yo ivuga ko izi nzoga zimaze kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage. Yatangaje ko abantu 50 bamaze gupfa bazinyoye, mu gihe abarenga 100 babaswe n’ubuhumyi, naho abasaga 1,000 bakaba baragize ibibazo by’ubusinzi bw’igihe kirekire.

Iyi Minisiteri kandi igaragaza ko ikibazo cy’inzoga mu Rwanda kigikomeye, aho mu bagabo babiri umwe aba anywa inzoga, mu gihe ku bagore umwe muri babiri na we aba ayinywa.

RIB isanga gukemura iki kibazo bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, abaturage ndetse n’abantu bafite ijambo rikomeye mu muryango nyarwanda, barimo ibyamamare, kugira ngo ubutumwa bwo kwirinda izo nzoga bugere ku bantu benshi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities