Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye kongera imbaraga mu guhangana n’abantu biyita abavuzi bavuga ko bashobora kuvura indwara zose, ndetse n’abamamaza cyangwa bacuruza imiti bavuga ko ikemura ibibazo by’imyororokere n’izamura ubushobozi bw’imibonano mpuzabitsina, ivuga ko ibyo bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, mu kiganiro cyanyuze kuri TV na Radio One, aho yavuze ko hakenewe gufata ingamba hakiri kare mbere y’uko ubu bushukanyi burushaho gukwira.
Yasobanuye ko hari abantu bakoresha amayeri bagashukisha abaturage babizeza ko bashobora kubavura indwara zose cyangwa kubakemurira ibibazo bitandukanye badafite ubumenyi bwemewe mu buvuzi. Yavuze ko hari n’abamamaza imiti bavuga ko ivura ibibazo birimo kubura urubyaro, kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina cyangwa izindi ndwara, nyamara ibyo bavuga bidafite gihamya ya siyansi. Yashimangiye ko inzego zibishinzwe zatangiye gukurikirana bene ibyo bikorwa kandi ko bitazihanganirwa.
Minisitiri Nsanzimana yanagaragaje ko bamwe muri abo bantu baba bagamije gushaka inyungu z’amafaranga mu buryo bworoshye, bifashishije ibibazo abaturage bafite. Yavuze ko hari abasezeranya abantu kubakemurira ibibazo byananiranye kwa muganga cyangwa ahandi, nyamara badafite amahugurwa cyangwa impamyabumenyi bibemerera gukora uwo mwuga. Yasabye abaturage kutagwa mu mutego w’abasezeranya ibisubizo bidafite ishingiro.
Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, hakomeje kugaragara abantu biyita abavuzi gakondo bavuga ko bavura indwara zitandukanye zirimo kanseri, indwara z’umutima, izifata imyanya ndangagitsina ndetse n’ibibazo by’imyororokere, bakoresheje imiti y’ibyatsi cyangwa ibindi bivangwa bavuga ko bifite ubushobozi bwo gukiza izo ndwara.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukaza ubugenzuzi kuri bene ibyo bikorwa biri mu ngamba zigamije kurinda abaturage ubushukanyi no kubarinda gukoresha imiti cyangwa ubuvuzi bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Abiyita abavuzi ba gakondo bakoresha imiti itandukanye bagiye gufatirwa ingamba zikakaye


























































































































































































