Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima yatorewe kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini akaba na Perezida w’Inama y’Amatorero ya Porotesitanti mu Rwanda (CPR: Council of Protestant Churches in Rwanda), yatorewe kuba Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), asimbura Arkiyepiskopi Dr. Laurent Mbanda.
Amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, aho Musenyeri Dr. Manasseh Gahima yatorewe kuyobora iri torero. Ni amatora yari ahatanyemo na Musenyeri Assiel Musabyimana, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kigeme unayihagarariye mu mategeko kuva mu 2017, asimbuye Musenyeri Augustin Mvunabandi wayiyoboye kuva mu 2000.

Amakuru dukesha urubuga rwa X rwa Niyifasha Didace, Umuyobozi wa Radio Inkoramutima akaba anashinzwe ibikorwa by’itumanaho muri CPR, ni uko umuhango wo gusengera Musenyeri Dr. Manasseh Gahima no kumushyira ku mwanya wa Arkiyepiskopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026, muri Camp Kigali.

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, afite ubunararibonye mu buyobozi bwa Leta, kuko yabaye umuyobozi mu nzego z’ibanze igihe kitari gito, ahava yerekeza mu buyobozi bw’Itorerro Angilikani muri Diyosezi ya Gahini ari umuyobozi w’ibiro bya Musenyeri, nyuma aba Umushumba Mukuru (Bishop) w’iyo Diyosezi, asimbuye Musenyeri Alegisi Birindabagabo, wabaye Musenyeri wa mbere w’iyi Diyosezi yashinzwe mu 1997. Ni inararibonye mu Itorero ndetse no mu bijyanye n’amasomo y’iyobokamana. Yavutse mu 1970, arushinga na Rose Gahima, bakaba bafitanye abana umunani.

Mu buzima bwe bw’umwuga, yabanje gukora mu burezi. Hagati ya 1995 na 1997, yabaye Umuyobozi wungirije w’Ishuri Lycée de Kigali, ashinzwe amasomo yigishwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu 1997, yagizwe Bourgmestre wa Komini ya Karangazi, yari imwe muri Komini zari zigize Perefegitura y’Umutara, ubu ni mu Karere ka Nyagatare, nyuma y’aho aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, aho yavuye mu 2004 amaze gutorerwa kuba Umuyobozi wa Komini ya Gabiro na yo yari imwe mu zigize Umutara, ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

Nyuma y’uru rugendo mu buyobozi bwa Leta, Gahima yaje kwiyegurira umurimo w’Imana mu Itorero Angilikani, agenda ahabwa inshingano zitandukanye muri Diyosezi ya Gahini.

Ubu afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’amasomo ya Theologie, ndetse ubunararibonye bwe mu buyobozi n’iyobokamana bukaba ari bwo bumushyira ku mwanya wo kuyobora EAR.

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima ni umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini ifite icyicaro ku musozi wa Gahini, ikagira Paruwasi 59 n’amaparuwasi mato 280; ikorera mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba. Iyi Diyosezi ifite abakirisitu basaga 100,000.

Gahini fite umwanya ukomeye mu mateka y’Ubukirisito mu Rwanda. Mu 1926, ni ho Rev. Halord Guillebaud yabatirije abantu ba mbere bari bamaze kwakira Ubukirisito mu Rwanda, ndetse atangirira no ku murimo wo guhindura ibitabo by’Ubukirisitu mu Kinyarwanda.

Uko imyaka yagiye ishira, Gahini yakomeje kuba ahantu hafite amateka akomeye mu ivugabutumwa ry’Abangilikani. Umuryango wa Rwanda Anglican Mission washinze sitasiyo yawo ya mbere i Gahini mu 1925.

Umurimo w’ivugabutumwa waje gukura cyane binyuze mu bubyutse bwabaye mu myaka ya 1930 na 1940, bukagenda bukwirakwira mu bice bitandukanye by’isi.
Kubera uyu mwihariko w’amateka y’ivugabutumwa n’ububyutse, umusozi wa Gahini watangajwe nk’agace k’ububyutse “Regional Revival Heritage Centre” muri Gashyantare 2017. Uyu mushinga wo guteza imbere no kuvugurura iki kigo cy’amateka y’ububyutse uracyakomeje.

Mbere yo gutorerwa kuyobora EAR, Dr. Manasseh Gahima yari amaze imyaka 7 ayobora Diyosezi ya Gahini. Mu 2017, yagizwe umwepisikopi wungirije wa Diyosezi ya Gahini, mbere y’uko ku wa 26 Gicurasi 2019 aba Umuyobozi wa kabiri w’iyi Diyosezi.

Uretse inshingano zo kuyobora Diyosezi, Musenyeri Gahima asanzwe ari na Perezida w’Inama y’Amatorero ya Porotesitanti mu Rwanda (CPR), umwanya wamuhaga uruhare mu guhuza no guteza imbere imikoranire y’amatorero ya Giprotestanti mu Rwanda.

Gutorwa kwa Musenyeri Dr. Manasseh Gahima azasimbura Arkiyepiskopi Dr. Laurent Mbanda, wari umaze igihe ayobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Imwe mu mirimo ikomeye imutegereje harimo gukomeza guteza imbere umurimo w’Itorero mu bijyanye n’ivugabutumwa, uburezi, imibereho myiza, iterambere ndetse no gukomeza ubufatanye hagati y’amatorero n’abanyarwanda muri rusange.

Nyuma y’Umurimo w’Ivugabutumwa, Dr Manasseh Gahima akunda imikino n’imyidagaduro cyane cyane umupira w’amaguru, akunda kandi n’umuco nyarwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ibikorwaremezo

Sena y’u Rwanda yashimye Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ku buryo ikomeje kwesa imihigo yo kwegereza amashanyarazi abaturage n’ingamba zo gukemura ibibazo bigihari...

Ibitekerezo

According to the United Nations, Africa is now home to more than 1.5 billion people, and by 2050, one in every four people in...

Politiki

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ibyo muri Afurika, bikwiye kugira uruhare rugaragara mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga...

Imibereho myiza

  Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-Rwanda) urasaba Leta gushyiraho gahunda zihamye zo gufasha abaturage bimurwa mu manegeka, kugira ngo kwimurwa mu duce...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities