Umutekano wongeye kuzamba mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishiu, nyuma y’iminsi ibiri yikurikiranya humvikana urusaku rw’amasasu n’iturika ry’ibisasu hagati y’inzego z’umutekano za Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iyi mirwano yabaye mu gihe abatavuga rumwe na Leta bari bateganya imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Perezida Hassan Sheikh Mohamud, cyo kongera igihe cye ku butegetsi ho umwaka umwe no gusubika amatora yari ategerejwe.
Abatuye Mogadishiu bavuga ko ibikorwa by’ubwikorezi n’ingendo byahungabanye kubera umutekano muke watewe n’imirwano yabereye mu bice bitandukanye by’umujyi.
Umunyeshuri witwa Abdullahi Nur yagize ati “Gukora ingendo hagati y’abantu zahagaze. Ibi biradutera ubwoba, ariko twizeye ko bizahinduka bikamera neza.”
Uwahoze ari Perezida wa Somalia, Sharif Sheikh Ahmed, yashinje ubutegetsi buriho gukoresha iterabwoba no kugaba ibitero ku rugo rwe. Yavuze ko ubutegetsi bugerageza gucecekesha abatavuga rumwe na bwo nyuma y’uko manda ya Perezida Mohamud irangiye mu kwezi gushize.
Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ibikorwa by’umutekano byibasiye amazu y’abanyapolitiki barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hassan Ali Khaire na Sharif Sheikh Ahmed.
Ku ruhande rwa Polisi ya Mogadishu, yatangaje ko ibyabaye byatewe n’ibitero byateguwe n’imitwe yitwaje intwaro ifite aho ihuriye n’inyungu za politiki. Polisi yavuze ko ingabo za Leta zabashije gusubiza inyuma abo bagabye ibitero kandi ko hatangiye iperereza rigamije gutahura ababiteguye n’ababateye inkunga.
Umuryango w’Abibumbye wasabye impande zombi kwirinda ibikorwa byatuma umwuka mubi wa politiki urushaho gukara, mu gihe amakimbirane ajyanye n’amatora n’ivugururwa ry’itegeko nshinga akomeje guteza ubushyamirane hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo.
Perezida Hassan Sheikh Mohamud amaze igihe ashyigikiye gahunda yo guhindura uburyo amatora akorwamo muri Somalia, aho abaturage bazajya bitorera abayobozi mu buryo bwa demokarasi, aho gusiga inshingano zo gutoranya abagize Inteko Ishinga Amategeko abakuru b’imiryango nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Muri iki gihugu amatora aheruka kuba ku buryo bweruye mu 1969.
Ibi bibaye mu gihe Somalia ikomeje guhangana n’umutwe wa Al-Shabaab ndetse n’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi byarazahaje iki gihugu kuva ubutegetsi bwa Mohamed Siad Barre bwahirikwa mu 1991.























































































































































































