Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Polisi y’Afurika y’Epfo yataye muri yombi Kemi Seba washakishwaga n’Ubutabera bwa Benin

Kwizera Jackson

Polisi ya furika y’Epfo yatangaje ko yafashe umuntu washakishwaga cyane wahunze ubutabera, Kemi Seba, umunyapolitiki wavukiye mu Bufaransa ufite inkomoko muri Benin, mu gihe bivugwa ko yageragezaga guhungira i Burayi anyuze muri Zimbabwe.

Kemi Seba, amazina ye nyakuri ni Stellio Gilles Robert Capo Chichi, arashakishwa muri Benin ku byaha byo gushishikariza abantu kwigomeka ku butegetsi nyuma yo gushyigikira igerageza rya kudeta ryapfubye umwaka ushize muri icyo gihugu.

Yafashwe ku wa Mbere ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 18 mu gikorwa cyateguwe mu ibanga cyabereye mu isoko rinini ryo mu mujyi wa Pretoria. Umuntu wavuzwe ko yari yarishyuwe ngo abafashe kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bajya muri Zimbabwe na we yarafashwe.

Kemi Seba, ufite imyaka 45, azwi cyane mu kurwanya ingaruka z’u Bufaransa muri Afurika, gushyigikira abayobozi ba gisirikare bo muri Afurika y’Iburengerazuba, ndetse anashinjwa gukwirakwiza propaganda y’u Burusiya.

Polisi ya South Africa yavuze mu itangazo iti: Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mubyeyi Seba ari umuntu ushakishwa mu Bufaransa no muri Benin ku byaha bifitanye isano n’ibyaha byibasira Leta.

Polisi yongeyeho ko umuntu wafashaga Kemi Seba n’umuhungu we yari yahawe amafaranga agera ku mafaranga 250,000 y’amarandi ya Afurika y’Epfo (angana na $15,000; £11,000) kugira ngo abafashe kwambuka uruzi rwa Limpopo bajya muri Zimbabwe, bafite umugambi wo gukomereza urugendo i Burayi Bakomeje gufungwa na polisi nyuma yo kwitaba urukiko ku wa Gatatu, maze urubanza rwimurirwa ku itariki ya 20 Mata.

Ku wa 20 Mata 2026, Kemi Seba yitabye urukiko rwo muri South Africa mu rubanza rurebana n’iyoherezwa rye mu kindi gihugu (extradition), nyuma yo gufatwa akekwaho kugerageza guhunga anyuze muri Zimbabwe.

Urukiko rwasuzumye niba ibisabwa n’amategeko byuzuye kugira ngo Kemi Seba ashobore koherezwa mu gihugu kimushakisha, cyane cyane Benin, aho akurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza kwigomeka ku butegetsi.

Mu mwanzuro w’agateganyo, urukiko rwategetse ko akomeza gufungirwa muri South Africa mu gihe iperereza n’iburanisha bikomeje, aho byimuriwe taliki ya 29 Mata.

Nta cyo Kemi Seba aratangaza ku birego aregwa. Bamwe mu bamushyigikiye bavuze ko ifatwa rye rifite impamvu za politiki.

Sayia Moudongo, wo mu muryango w’Abanyafurika baba i Paris, yabwiye itangazamakuru ati: Ni uburyo bwo gutera ubwoba ijwi rikomeye rya Pan-Africanism. Tuzarwana. Tuzarwana kugeza igihe Bwana Seba azarekurirwa.

Kemi Seba yavukiye mu Bufaransa ku babyeyi bakomoka muri Benin, akaba ari umuntu uzwi cyane ufite abakurikira miliyoni 1.5 ku mbuga nkoranyambaga. Ayobora umuryango utegamiye kuri Leta witwa Pan-Africanist Emergency, uharanira ibijyanye n’ubusugire bwa Afurika n’ubumwe bwayo.

Yakatiwe inshuro nyinshi mu Bufaransa ku byaha byo gushishikariza urwango rushingiye ku moko, ndetse akunze gushinjwa ivangura rishingiye ku Bayahudi (anti-Semitism).

Mu 2024, yambuwe ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Yabyakiriye atwika pasiporo ye ku mugaragaro, avuga ko abohowe ku mutwaro w’ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Thomas Gassilloud, wari perezida wa komisiyo ishinzwe ingabo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yamushinje kuba umuvugizi wa propaganda y’u Burusiya no gukorera “inyungu z’igihugu cy’amahanga gishishikariza urwango rw’u Bufaransa,” nk’uko byatangajwe na France24.

Muri uwo mwaka, yahawe pasiporo ya dipolomasi ya Niger imushyira ku mwanya w’umujyanama wihariye wa Abdourahamane Tchiani.

Abayobozi ba gisirikare bafashe ubutegetsi muri Niger, ndetse no mu bihugu bituranye bya Mali na Burkina Faso, bahagaritse ubufatanye bwa gisirikare n’u Bufaransa mu kurwanya imitwe y’iterabwoba ya Islam, ahubwo batangira gukorana n’u Burusiya.

Ku wa 7 Ukuboza, abasirikare bigometse bavuze ko bahiritse perezida wa Benin. Icyo gikorwa cya kudeta cyapfubijwe mu masaha make ku bufasha bwa Nigeria n’u Bufaransa.

Kemi Seba yari yashyize hanze amashusho avuga ko uwo munsi ari “umunsi w’ubwigenge” bw’igihugu cye.

Nyuma y’aho, Benin, yahoze ari koloni y’u Bufaransa, yasohoye impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi (international arrest warrant) kubera gushyigikira iyo kudeta yapfubye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities