Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kwishingikiriza ku bushobozi bwayo aho gutegereza amahanga – Africa CEO Furom 2026

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite byose bikenewe kugira ngo igere iyo ishaka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ireke gukomeza gutegereza ibisubizo biturutse hanze, ahubwo igatangira kubyaza umusaruro amahirwe n’umutungo kamere ifite kugira ngo yihaze mu iterambere ryayo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane i Kigali, mu nama ya Africa CEO Forum ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye n’abashoramari baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Isi ikomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu n’umwuka mubi wa politiki mpuzamahanga, Afurika ikwiye kubibonamo amahirwe yo kwisuganya no gukorera hamwe.

Yagize ati: “Tugomba kwiga kuri ibi bibazo. Tugomba kwiyubakira ibyo dukora ubwacu kandi ibikorwa bikatuyobora mu nzira nziza.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Afurika ifite umutungo kamere uhagije ariko ikomeza kudindira kubera kutabyaza umusaruro ubushobozi ifite. Yavuze ko umugabane ufite amahirwe akomeye mu bijyanye n’ingufu zisubira ndetse n’amabuye y’agaciro akenerwa mu ikoranabuhanga rigezweho.

Ati: “Afurika ni yo ifite 60% by’ingufu z’izuba ku Isi. Ifite kandi amabuye y’agaciro menshi akenerwa mu gukora batiri n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko Afurika ikwiye guhagurukira guharanira inyungu zayo aho gukomeza kwemera ko ibihugu bikomeye biyifata nk’ahantu ho gukura umutungo gusa.

Ati: “Ntitwakomeza kuba abantu bategereje gushukwa cyangwa kwamburwa n’umuntu wese ufite imbaraga. Tugomba kubasha kuvuga oya.”

Mu kiganiro cye, Perezida Kagame yanagarutse ku bihano ibihugu bya Afurika bikunze gufatirwa n’ibihugu bikomeye, avuga ko rimwe na rimwe biba bigamije gushyira igitutu ku bihugu kugira ngo byemere ibyo bidashaka.

Ati: “Ibihano bigamije kubabaza abantu. Yego birababaza, ariko hari igihe kwemera ikintu kitari cyo biba bibi kurushaho.”

Yongeyeho ko Afurika ikwiye gukorera hamwe kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’igitutu cya politiki mpuzamahanga, aho gukomeza gutandukana.

Perezida Kagame yashimangiye kandi uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’umugabane, avuga ko uru rwego ruri gukora neza ndetse rimwe na rimwe rukaba ruri imbere y’inzego za Leta.

Ati: “Abikorera bari gukora akazi gakomeye. Rimwe na rimwe baba bari imbere y’inzego za Leta.”

Yasabye ko habaho ubufatanye bukomeye hagati ya Leta n’abikorera kugira ngo Afurika ibashe kwihuta mu iterambere ry’ubukungu.

Mu gusoza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byayo, ariko ko bisaba ibikorwa birenze amagambo.

Yagize ati: “Umugabane wa Afurika ufite byinshi bitarakoreshwa neza, kandi inshingano zo kuwuteza imbere ni izacu ubwacu.”

Mu bakuru b’ibihugu butabiriye iyi nama  barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, Mamadi Doumbouya wa Guinea na Daniel Chapo wa  Mozambique.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities