Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yasoreje Icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu birori byagarutse cyane ku kamaro ko guha abana uburezi bufite ireme, bujyanye no kubatoza indangagaciro zibafasha kuba abantu bafite umumaro mu muryango nyarwanda.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, witabirwa n’abayobozi ba Kiliziya, abo mu nzego za Leta, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri baturutse mu mashuri atandukanye abarizwa muri Diyosezi ya Kabgayi. Wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.
Mu butumwa bwe bwibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza”, Musenyeri Ntivuguruzwa yibukije amashuri ko atagomba kwibanda gusa ku gutanga ubumenyi, ahubwo ko agomba no kubaka umuntu ufite uburere n’indangagaciro nziza.
Yagize ati: “Amashuri yacu ntagomba kuba indiri y’ubumenyi gusa, ahubwo agomba kuba isoko y’ubumenyi n’uburere buzira igitotsi. Turifuza ko umwana urangiza amashuri yo muri Diyosezi ya Kabgayi aba afite ubwenge bufite icyerekezo, ariko nanone afite umutima mwiza n’ubupfura bigaragarira mu migenzereze ye ya buri munsi.”
Yakomeje agaragaza ko umunsi nk’uyu ukwiye kubera buri wese umwanya wo kwisuzuma ku ruhare afite mu kubaka uburere bwiza bw’abana.
Ati: “Turashimira Imana kubera abantu bose bitangira umurimo mwiza wo kurera, kwigisha no gutoza abana bacu inzira nziza. Uyu munsi ni umunsi w’ingenzi cyane, ni igihe cyo guhagarara tukisuzuma tukongera gutekereza ku nshingano twahawe zo kubaka umuntu wuzuye, umuntu ufite ubwenge, ufite umutimanama n’indangagaciro za ngombwa zimufasha mu rugendo rwe rw’ubuzima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimye uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu guteza imbere uburezi bufite ireme, avuga ko kurera neza abana ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: “Kurera neza ni ukurerera igihugu. Ni inshingano idasaba imbaraga z’umuntu umwe gusa, ahubwo ni uruhare rwa buri wese kugira ngo ejo hazaza h’abana bacu harangwe n’umurava n’ubunyangamugayo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline
Ababyeyi barerera muri Diyosezi ya Kabgayi na bo bagaragaje ko bishimira uko amashuri yo muri iyi Diyosezi ashyira imbere uburere bwiza n’imyitwarire ikwiye, bavuga ko bazakomeza gufatanya n’abarezi mu gukurikirana uburere bw’abana.
Ku ruhande rw’abanyeshuri, Dorcas Uwiduhaye uhagarariye abandi yavuze ko iki cyumweru cyabibukije inshingano bafite zo kurangwa n’ikinyabupfura no gushyira mu bikorwa inama bahabwa n’abarezi babo.
Ati: “Kwizihiza uyu munsi ni umwanya mwiza kuri twe nk’abanyeshuri kugira ngo turusheho kurangwa n’ikinyabupfura mu masomo no hanze yayo. Twiyemeje gushyira mu bikorwa impanuro duhabwa n’abarezi bacu.”
Muri ibi birori kandi hahembwe abanyeshuri bitwaye neza mu bikorwa by’ubuhanzi n’umuco, hanerekanwa imbyino gakondo n’imivugo byashimishije abari bitabiriye uwo muhango.
Diyosezi ya Kabgayi ifite amashuri 405 yigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 201, bigishijwe n’abarimu basaga ibihumbi bitandatu. Abitabiriye uyu muhango basoje biyemeza gukomeza ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere uburezi bushingiye ku ndangagaciro n’ubunyangamugayo.

Herekanywe ibikorwa bitandukanye birimo no gucurangisha ibikoresho bitandukanye by’umuziki

Ibi birori byitabiriwe n’abanyeshuri baturutse hirya no hino mu bigo birenga 400 biri muri Dioseze ya Kabgayi

Herekanywe n’ibijyanye n’umuco birimo imbyino gakondo

















































































































































































