Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Green Amayaga yatangije icyiciro cya kabiri kizagera mu mirenge 35 yo mu majyepfo

Umushinga Green Amayaga watangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’ibikorwa byawo, aho uteganya kwagura ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no guteza imbere ubuhinzi mu mirenge 35 yo mu turere turindwi tw’Intara y’Amajyepfo.

Iki cyiciro cyatangijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, mu Karere ka Nyanza, mu nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice.

Green Amayaga watangiye mu Ukwakira 2020, wari warabanje gukorera mu turere tune two mu Ntara y’Amajyepfo, aho icyiciro cya mbere cyagejeje ibikorwa mu mirenge 28.

Umuyobozi w’Umushinga Green Amayaga, Songa Remy, yavuze ko ibyagezweho mu cyiciro cya mbere ari byo byatumye hakomeza gutegurwa ibikorwa bishya, hagamijwe kongera inyungu abaturage bakura muri uyu mushinga.

Ati: “Kubera byinshi umushinga wagezeho kandi wari ufite ingengo y’imari nto byatumye hashirwaho indi mishinga ibiri harimo uzakorera mugishanga cya mwogo n’uwo mu gishanga cy’akanyaru.”

Songa avuga ko ibikorwa byakozwe mu cyiciro cya mbere byagize uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no gufasha abaturage kurushaho gucunga ubutaka.

Ati: “Nyuma y’aho dutangiye gukangurira abaturage guhinga ibiti bivangwa n’imyaka ndetse tukanahugura abaturage, umusaruro wariyongereye. Igishanga cya Rubogo cyuzurirwaga n’amazi avuye imusozi akangiza imyaka ariko nyuma y’aho tuhatereye imirwanyasuri ubu kimeze neza.”

Icyiciro cya kabiri kizagera ahantu hanini

Icyiciro cya kabiri cya Green Amayaga kizaba gifite ibikorwa byinshi kandi kizagera mu bice byinshi ugereranyije n’icyiciro cyabanje.

Songa Remy yavuze ko iki cyiciro kizashyirwa mu bikorwa binyuze mu mishinga ibiri ifite agaciro ka miliyoni 28 z’amadolari, ikazakorera mu turere turindwi tw’Amajyepfo.

Ati: “Hari indi mishinga ibiri ya Green Amayaga ifite agaciro ka miliyoni 28 z’amadolari, ikorera mu turere turindwi two mu Ntara y’Amajyepfo. Iki cyiciro gishya kizakorera mu mirenge 35.”

Muri iki cyiciro, ibikorwa bizibanda ku gufata neza ubutaka, kurwanya isuri, kongera amashyamba no guteza imbere ubuhinzi bukoresha neza umutungo kamere.

Hari kandi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto n’ibiti bivangwa n’imyaka, kugeza amazi meza ku baturage bo mu Murenge wa Nyagisozi no gutanga ibigega bizafasha mu bikorwa byo kurwanya isuri.

Kuhira imisozi hifashishijwe imirasire y’izuba

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri REMA, Nkurunziza Philbert, yavuze ko hari ibikorwa bishya bizongerwa muri iki cyiciro bitari byarashyizwe mu bikorwa mu cyiciro cya mbere.

Ati: “Mbere nta bikorwa byo kuhira imusozi byari bihari. Muri iyi gahunda, hegitari 4,000 z’imisozi zizuhirwa hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Uyu mushinga kandi uteganya gutera inkunga ibikorwa bigamije kugarura ubuzima bw’ikizenga (Dam) cya Misizi.”

Ibi bizajyana no gukomeza gahunda zo kurwanya isuri no gufata neza ubutaka, ndetse no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo kububyaza umusaruro mu buryo burambye.

REMA yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kugira uruhare mu kugeza amakuru ku baturage kugira ngo bamenye ibikorwa bizakorwa, babigiremo uruhare kandi babifate neza.

Nkurunziza kandi yasabye abaturage kubungabunga ibyagezweho mu cyiciro cya mbere no kwirinda ibikorwa bishobora kubyangiza.

Ati: “Turifuza ko ibyagezweho muri Green Amayaga ya mbere bisigasirwa. Abaturage bakwiye kureka kwangiza ibyatewe ahubwo bakabibungabunga. Abacukura umucanga ahatewe ibiti ku mazi bakabireka. Buri wese yumve ko bimureba kugirango n’ibindi bizasigasirwe kandi bigire umumaro.”

Usibye inyungu mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi, Green Amayaga ya kabiri iteganyijwemo ibikorwa bishobora gutanga imirimo ku rubyiruko, cyane cyane mu gutera ibiti, gufata neza ubutaka, kuhira imyaka no mu bindi bikorwa by’umushinga.

Icyiciro cya mbere cya Green Amayaga cyarangiye muri Gicurasi 2026, nyuma yo gukorera mu mirenge 28. Icyiciro cya kabiri cyo kizakorwa mu gihe cy’imyaka itandatu, kigere mu mirenge 35 yo mu turere turindwi tw’Intara y’Amajyepfo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities