Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo mu imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye mu Bushinwa

U Rwanda rwakomeje kwagura isoko ry’ikawa yarwo ku rwego mpuzamahanga, rugaragaza umusaruro warwo mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ikawa, Café Show China 2026, ryabereye mu Bushinwa.

Iri murikagurisha ryahuje abaturuka mu bihugu bitandukanye bikora n’ibitunganya ikawa, abacuruzi, abashoramari, abatunganya umusaruro ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’urwego rw’ikawa. Ryabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo no gushaka amasoko mashya y’uyu musaruro.

Mu kwitabira iri murikagurisha, u Rwanda rwibanze ku kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku baguzi, abacuruzi n’abashoramari bo mu Bushinwa. Ni amahirwe kandi yo gushaka abafatanyabikorwa bashya no kongera umubare w’abagura ikawa y’u Rwanda, cyane cyane ku isoko ry’Abashinwa.

Ikawa y’u Rwanda ikomeje kugira izina ryiza ku masoko mpuzamahanga, bitewe n’ubwiza n’umwimerere byayo. U Rwanda rukomeje gukoresha imurikagurisha n’ibikorwa by’ubucuruzi nk’uburyo bwo kumenyekanisha ikawa yarwo no guha abahinzi, abatunganya umusaruro ndetse n’abohereza ikawa mu mahanga amahirwe yo kugera ku masoko mashya.

Kugera kuri iri soko ry’u Bushinwa kw’ikawa y’u Rwanda bishobora gutanga umusanzu mu kongera ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, gushaka abaguzi bashya no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa kuva ku muhinzi kugeza ku isoko mpuzamahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities