Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Kigali: Hashowe imari mu irerero ry’ingemwe z’ibiti bihangana n’imihindagurikire y’ibihe

I kigali hafunguwe pipiniyeli y'ibiti bizafasha mu kurwanya i

Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere gahunda yo kongera ibiti mu gihugu, Umujyi wa Kigali watashye ubuhumbikiro bugezweho bw’ingemwe z’ibiti buzajya butanga izirenga miliyoni imwe buri mwaka.

Ubu buhumbikiro bwiswe ‘Kigali Modern Tree Nursery’, buherereye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, bwafunguwe ku wa 30 Kamena 2026 ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibidukikije, Umushinga wa Tubura (One Acre Fund), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) n’Umujyi wa Kigali.

Byitezwe ko buzafasha abahinzi barenga ibihumbi 10 kubona ingemwe zifite ubuziranenge, bukazanatanga akazi ku bantu barenga 100. Buzaba bunatanga ingemwe z’ibiti by’amashyamba, iby’imbuto, ibiti gakondo ndetse n’ibivangwa n’imyaka.

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza, yavuze ko ubu buhumbikiro buzafasha kongera ubushobozi bwo kubona ingemwe zifite ubuziranenge mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Agira ati “Iki kizaba ikigo kigezweho kizafasha gukurikirana itangwa no gutubura ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka, iby’amashyamba, iby’imbuto ziribwa, ibiti gakondo ndetse n’ibyongera ubwiza mu Mujyi.”

Yongeyeho ko umushinga utagamije gusa kongera umubare w’ibiti, ahubwo ugamije no gushyiraho uburyo burambye buzafasha abaturage n’abazabakomokaho kubaho mu bidukikije bibungabunzwe neza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko iri shoramari rizafasha igihugu kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu gutubura amoko atandukanye y’ibiti.

Ati “Harimo ibiti by’avoka n’imyembe, kandi turateganya n’ibindi bitandukanye. Harimo kandi amoko 17 y’ibiti gakondo, birimo ibivangwa n’imyaka n’ibyongera ubwiza bw’Umujyi.”

Yasobanuye ko gutera ibi biti bizagira uruhare mu kongera ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko ubu buhumbikiro buzaba kimwe mu bigo by’ingenzi bizafasha guteza imbere ubumenyi n’udushya mu gutubura ibiti.

Ati: “Nizeye kandi ko izafasha mu gutuma haboneka ingemwe zifite ubuziranenge z’ibiti by’imitako, ibiti byo kurimbisha umujyi, ibiti by’amashyamba ndetse n’ibizafasha gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima rwangiritse.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye yifatanyije mu muhango wo gufungura irerero ry’ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa

Uretse ubu buhumbikiro bwubatswe kuri hegitari 1.4, abafatanyabikorwa batangaje ko hateganyijwe no kubaka ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa ku bijyanye n’ibiti ku buso bwa hegitari 21.

Muri uwo muhango hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya One Acre Fund Rwanda, RFA n’Umujyi wa Kigali agamije gushyigikira gahunda y’Igihugu yo gutera ibiti izwi nka “Igiti Cyanjye, Umurage Wanjye”, hagamijwe kongera ubuso buteyeho ibiti no kurushaho kurengera ibidukikije.

I kigali hafunguwe pipiniyeli y’ibiti bizafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ikomeje kwangiza byinshi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi n’Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza bafunguye iyi pipiniyeli

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities