Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko abantu 108 bari mu nzego z’ibanze bamaze gufatirwa ibyemezo bitandukanye nyuma yo kugaragara ko bafite uruhare mu bikorwa bifitanye isano n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, haba mu kubikora, kubicuruza cyangwa kutuzuza inshingano zo kubikumira.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 5 Kanama 2026 mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Rwamagana, aho abayobozi bagaragaje ko ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikomeje guteza impungenge kubera ingaruka kigira ku buzima bw’abaturage.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko ubuyobozi bwashyizeho ingamba zirimo umukwabo n’ubugenzuzi bukomeye hagamijwe guca burundu iki kibazo. Yavuze ko mu igenzura ryakozwe, hagaragaye bamwe mu bayobozi bari bakwiye kukirwanya ahubwo basanga bagifitemo uruhare, bituma bamwe basezererwa ku mirimo yabo, mu gihe abandi batangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Yagize ati: “Izi nzoga twazifashe nk’icyorezo, ni uburozi rimwe na rimwe ubonye nk’ibinyabutabire bikoranwa bikajya mu nda z’abantu atari ho byari bikwiye kujya.”
Guverineri Rubingisa yasobanuye ko iperereza ryagaragaje ko hari abayobozi bagize uruhare rutaziguye mu gukora no gucuruza ibyo binyobwa, mu gihe abandi bananiwe kuzuza inshingano zabo zo kubikumira cyangwa bagakingira ikibaba ababikoraga.
Yakomeje agira ati: “Mu ntara yose tumaze kugira abantu 108 bari mu nzego zitandukanye bagaragaye ko babirimo, cyangwa batabikurikiranye kugeza ubwo bitangiye kugira ingaruka ku baturage.”
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwemeza ko ibikorwa byo gukurikirana abafitanye isano n’iki kibazo bikomeje hirya no hino mu ntara, busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru yizewe ku muntu wese ukekwaho gukora, kwenga cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, yaba ari umuyobozi cyangwa undi muturage.
Mu bamaze gufatirwa ibyemezo harimo abagitifu b’utugari babiri, ba Perezida babiri b’Inama Njyanama z’utugari, abajyanama b’ubuzima batandatu, abakuru b’imidugudu 56, abashinzwe umutekano 15, Abadasso barindwi ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yavuze ko abishora mu nzoga zitujuje ubuziranenge batazihanganirwa


























































































































































































