Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

I Gishamvu: Abaharokokeye jenoside bashinja Dr. Rwamucyo Eugène kubura ubumuntu

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Mu gihe urubanza mu bujurire bwa Dr. Rwamucyo Eugène, ku ruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukomeje mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, Abarokokeye i Gishamvu mu Karere ka Huye bo bagaragaza ko uyu mugabo yahagaragaye nk’udafite ubumuntu, igihe abavandimwe babo bicwaga bakanahambwa nk’inyamanswa.

 

Ibi ni ibigarukwaho na bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu Murenge wa Gishamvu, aho Dr. Rwamucyo Eugène ashinjwa kuba yaragaragaye cyane mu bikorwa bitandukanye byashishikarizaga kwica Abatutsi.

 

Abaganiriye n’abanyamakuru ba Pax Press (Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro), basaba ko Dr. Rwamucyo Eugène yareka kubakomeretsa yigaragaza mu rukiko nk’umuntu wababereye mwiza, igihe yahambaga Abatutsi, bamwe bakirimo n’umwuka.

 

Umwe muri bo yagize ati “Hari ikintu agira cyo kuvuga ngo ‘bwari ubumuntu jyewe nagize’, icyo kintu kirankomeretsa cyane, ntabwo ari ubumuntu yagize ahubwo ni ubugome bw’indengakamere; kuko iyo aza kuba ari ubumuntu yari kugira bamwe na bamwe bari bakiri bazima yari gukuramo.”

Undi we yagarutse kuri ibyo bikorwa, agaragaza ko nk’umuganga, Dr. Rwamucyo Eugène muri uko guhamba abantu yari gutoranya abashizemo umwuka, abagihumeka akajya kubavura byibura.

Ati “Kuko yari umuntu ushinzwe ubuzima, yari kubanza agatoranya bamwe bari bazima [bari barimo turabizi] akabavanamo, harimo abari bakomeretse, harimo n’abandi bari batarakomereka; abo bakomeretse akabashyira ku ruhande, yari umuvuzi akaba yabafasha akanabavura. Njye numva nta butabazi yagize kuko n’ubwo yavugaga ko akiza rubanda, abaturage bari Bahari kugira ngo bahumeke neza cg se bitabagiraho ingaruka, ariko nta kizima nabona yakoze cy’ubutabazi ku abo bari bakirimo ari bazima.”

 

Ni ugushinyagura no gupfobya

Imvugo ya Dr. Rwamucyo Eugène, uvuga ko yashyinguje imirambo y’Abatutsi mu rwego rwo kurwanya ibyorezo yatera iramutse iboreye ku gasozi, ifatwa nk’ubushinyaguzi no gupfobya iyicarubozo ryakorewe Abatutsi b’i Gishamvu, nk’uko bamwe mu baharokokeye babivuga.

Dr. Rwamucyo Eugène uri kuburana mu bujurire

Uyu agaragaza uburyo kumva Dr. Rwamucyo yireguza izo mvugo bibagiraho ingaruka, nk’abantu bari bahibereye, bigasa nk’ubushinyaguzi, ahubwo we amusaba kureka kuyobya urukiko akavuga ukuri.

Agira ati “N’ubwo atari kubona uwo mwanya wo kubashyingura neza, ariko yari kubanza kwibaza ati ‘ese ni abapfuye batagihumeka ngiye gushyingura!’ cg akagira uko atega amatwi, kuko harimo amajwi y’imiborogo y’abataranogoka. Harimo ipfobya kumva ko umuntu nta gaciro aba afite, kandi iyo arimo abihakana na byo twumva mbese muri twe iyaba twari dufite ubushobozi ngo twivuganire amaso ku maso, twamubwira tuti ‘ibi ko byagendaga gutya wagiye ubiha agaciro?’ Na byo biradushengura rero.”

 

Basaba kandi Dr. Rwamucyo Eugène kudakomeza gukomeretsa Abanyarwanda, ngo avuga ko ibyo yakoze bwari ubumuntu, kuko byumvikana nk’ubushinyaguzi.

 

Dr. Rwamucyo Eugène uri kuburanishwa mu rwego rw’ubujurire n’urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, yari yahamijwe ubufatanyacyaha mu mugambi wa jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, mu 2024 akatirwa gufungwa imyaka 27; aza kujurira asaba kugirwa umwere kuko ahakana ibyo ashinjwa, muri uru rubanza rwatangiye ku wa 07 Kamena 2026.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities