Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Uruganda rukora inzoga rwafunzwe, litiro zisaga 13,000 ziramenwa

Inzoga litiro 13,000 z'uruganda Super Sharp Multi-Business LTD zamenwe mu cyobo

Uruganda Super Sharp Multi-Business LTD rukorera mu Karere ka Muhanga rwahagaritswe gukora nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zitandukanye, zasanze hari inzoga zivugwa ko zitujuje ubuziranenge. Muri icyo gikorwa hanamenwe litiro zirenga 13,000 z’inzoga, mu gihe ibikoresho byifashishwaga mu ruganda na byo byakuweho hategerejwe izindi ngamba z’ubuyobozi.

Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, kikaba kiri muri gahunda ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bumazemo iminsi bugenzura abakora n’abacuruza inzoga kugira ngo harebwe ko zujuje ibisabwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko uru ruganda ari urwa gatatu rwari rusigaye rugenzurwa muri iki cyiciro, nyuma y’uko izindi nganda ebyiri na zo zari zarahagaritswe.

Ati: “Ubugenzuzi bwakozwe bwasanze uru ruganda rutunganya inzoga zitujuje ubuziranenge, bikaba bihabanye n’uruhushya bari barahawe kuva mbere na FDA.”

Yakomeje avuga ko inzoga zose zagaragaye ko zitujuje ibisabwa zahise zimenwa, anashimangira ko ubuzima bw’abaturage ari bwo buhabwa agaciro mbere ya byose.

Yongeyeho ati: “Twasanze inzoga zitujuje ubuziranenge uruganda rwenga abazihaga abaturage ntabwo bitaga ku ngaruka zifite.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko nyuma yo guhagarika ibikorwa by’uruganda hanakuweho ibikoresho byakoreshwaga mu gutunganya izo nzoga, mu gihe hategerejwe icyemezo kizafatwa na Minisiteri ifite inganda mu nshingano.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uruganda, bwo buvuga ko butatunguwe gusa n’icyemezo cyafashwe, ahubwo buhangayikishijwe n’ingaruka z’ubukungu buzahura na zo. Umuyobozi warwo, Nyirimanzi Sylvain, avuga ko ubugenzuzi bwaherukaga gukorwa bwari bwerekanye ko ibikorerwa mu ruganda byari byujuje ibisabwa.

Ati: “Nta bisobanuro byinshi mfite, ikibazo gihangayikishije ni inguzanyo ya Banki irenga miliyoni 100Frw mperuka gufata, kuko nari natangiye kubaka uruganda ruri kure y’ingo z’abaturage none ndahombye.”

Nyirimanzi asaba ko habaho ibiganiro hagati ya Leta n’ibigo by’imari kugira ngo abafite imyenda yaturutse ku ishoramari bakoze bafashwe kubona ibisubizo bibarinda guhomba burundu.

Abakozi b’uru ruganda bavuga ko icyemezo cyo guhagarika ibikorwa cyagize ingaruka ku mibereho yabo, kuko benshi bari batunzwe n’akazi bahakoraga.

Iradukunda Seti, umwe mu bakozi b’uruganda, ati: “Amabwiriza yatanzwe yo gufunga no kumena inzoga adusigiye igihombo kinini.”

Abakuriye uruganda hamwe n’abakozi barwo bakomeje gushimangira ko batemera umwanzuro uvuga ko inzoga bakoraga zitujuje ubuziranenge, bavuga ko hakwiye kongera gukorwa isuzuma ryimbitse ku nganda zafunzwe.

Yakomeje agira ati: “Muri rusange turasaba Leta kongera gusuzuma inganda zujuje ubuziranenge tukongera gukora kuko hakozwe ubugenzuzi bwimbitse basanga hari izo bafunze zujuje ibisabwa.”

Mu gihe igikorwa cyo kumena inzoga no kugenzura inganda gikomeje mu Karere ka Muhanga, ubuyobozi buvuga ko bugamije kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ikwirakwira ry’ibinyobwa bidakurikije ibisabwa n’amategeko.

Inzoga litiro 13,000 z’uruganda Super Sharp Multi-Business LTD zamenwe mu cyobo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities