Abanyarwanda batabashije kwitabira gahunda rusange yo gufotorwa no gutanga ibipimo ndangamiterere bikenerwa mu gutegura indangamuntu koranabuhanga, baracyafite amahirwe yo kuyuzuza binyuze ku masite akomeje gutangirwaho iyi serivisi.
Kugeza mu mpera za Kanama 2026, abarenga miliyoni 7 bari bamaze gutanga ibipimo ndangamiterere, mu gihe abagera kuri miliyoni 8.3 bari bamaze kwemeza imyirondoro yabo.
Mu Mujyi wa Kigali, site ya Gikondo iri ahasanzwe habera imurikagurisha ni yo ikomeje kwakira abatarabashije kwifotoza mu gihe cya gahunda rusange. Abaturage benshi bakomeje kuyigana, aho imirongo y’abashaka iyi serivisi yakomeje kugaragara.
Bamwe mu baturage bageze kuri iyi site bavuga ko kuba harashyizweho andi mahirwe yo kwifotoza bibafasha kuzuza ibisabwa, cyane cyane abari barabuze uburyo bwo kwitabira gahunda ya mbere.
Furaha Diane, umwe mu baturage bafatiwe ibipimo ndangamiterere i Gikondo, yavuze ko yabanje kubura amahirwe yo kwifotoza kubera ko yari ari mu Ntara.
Yagize ati “Njye nari naracikanwe kwifotoza kubera ko bifotoje ndi mu Ntara, birangira nje inaha nabwo nsanga bararangije, ariko naje kwifotoreza hano i Gikondo. Ndashishikariza abantu kwifotoza kuko ni ingenzi, kuko Umunyarwanda agomba kugira ikimuranga kandi nta kindi cyaba kimuranga atari indangamuntu.”
Ku ruhande rwa NIDA, abaturage barasabwa kudatinya kujya kuri site iri hafi yabo kuko ahantu umuntu abaruriwe, yavukiye cyangwa atuye hatamubuza kwifotoza ahandi.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, Umulisa Munyanyindi Arcesta, yabwiye RBA ko Umunyarwanda yemerewe gukoresha site iyo ari yo yose.
Yagize ati “Umuturage wese w’Umunyarwanda, yaba atuye mu Ntara cyangwa yaba atuye muri Kigali, yemerewe kwifotoreza kuri site iyo ari yo yose. Ntabwo bisaba ko yifotoreza ahantu abaruriwe, aho avuka cyangwa aho atuye.”
NIDA kandi ivuga ko ikibazo cyo kutamenya nimero z’indangamuntu z’ababyeyi kidakwiye kuba impamvu yo kutitabira gahunda, kuko abakozi bayo bashobora gufasha abaturage kuzibona.
Umulisa Munyanyindi Arcesta yagize ati “Iyo wageze kuri site wegera umukozi wa NIDA akagufasha, akagushakira nimero z’ababyeyi bawe z’indangamuntu.”
Mu gihe cyo gufata ibipimo ndangamiterere, hafatwa amakuru arimo ifoto y’isura, ibikumwe, imboni n’umukono. Ku bana bari munsi y’imyaka itanu hafatwa ifoto y’isura gusa, mu gihe abafite imyaka iri hagati ya 6 na 15 bo badatanga umukono.
Kuri site ya Gikondo, NIDA ivuga ko hashobora kwakirwa abaturage bari hagati ya 600 na 1,000 ku munsi, mu rwego rwo gufasha abatarabashije kwitabira gahunda rusange.
NIDA yatangaje ko gahunda yo gufata ibipimo ndangamiterere izakomereza mu turere twa Nyabihu, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru, guhera ku wa 8 Nzeri 2026.
Nyuma y’aho, gahunda izakomereza mu Karere ka Rusizi mu cyumweru gitangira ku wa 14 Nzeri 2026.
Biteganyijwe ko nyuma ya Rusizi, gahunda izasorezwa mu turere twa Musanze, Burera na Rubavu.
NIDA ikomeza gushishikariza abataratanga ibipimo ndangamiterere gukoresha aya mahirwe kugira ngo buzuze ibisabwa mu gihe gahunda ikomeje gukwirakwizwa mu turere dutandukanye.















































































































































































