Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwaguka mu gihembwe cya kabiri cya 2026, aho Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) wazamutseho 9.4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu mwaka ushize.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko GDP y’u Rwanda ku biciro by’isoko yageze kuri miliyari 7,174 Frw, ivuye kuri miliyari 5,799 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025. Mu gihe hakuwemo ingaruka z’imihindagurikire y’ibiciro, ubwiyongere nyakuri bw’ubukungu bwabaye 9.4%.
Inganda ni zo zagize uruhare runini muri iri zamuka, kuko zazamutseho 18%. Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa byo gucukura byazamutseho 26%, ubwubatsi buzamuka 24%, naho inganda zitunganya umusaruro ziyongeraho 10%. Muri serivisi, izamuka ryabaye 7%, aho ikoranabuhanga mu itumanaho n’amakuru ryazamutseho 29%, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu 7%, amahoteli n’amaresitora 5%, naho serivisi z’imari ziyongeraho 4%.
Ubuhinzi na bwo bwagize uruhare mu kwaguka kw’ubukungu, nubwo umuvuduko wabwo wari munsi y’uw’inganda na serivisi. Uru rwego rwazamutseho 4%, ibihingwa by’ibiribwa byiyongeraho 5%, ubworozi buzamuka 6%, amashyamba 6%, mu gihe uburobyi bwazamutse ku kigero cya 66%.
Iri zamuka rikomeje nyuma y’uko GDP yari yazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026. Ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2025, ubwo ubukungu bwazamutseho 7.8%, imibare mishya igaragaza ko umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu wakomeje kuba hejuru.
















































































































































































