Munezero Jeanne d’Arc
Abakozi b’Ikigo gicunga umutekano muri za Sitade, Tiger Gate S, biyemeje guteza imbere uburezi bw’abana bakomoka mu miryango ifite amikoro make, babishyurira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho bikenerwa ku ishuri. Uyu mwaka bafashije abana 25. Ni igikorwa ngarukamwaka ubu bikozwe ku ncuro ya gatatu.
Uyu mwaka iki gikorwa cyabereye mu kigo cy’amashuri cya Remera Protestant, tariki ya 04 Nzeri 2026, aho batanze ibikoresho n’amafaranga y’ishuri ku bana 25, ariko kinahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu bakorana n’abana.
Bamwe mu babyeyi bafashwa n’iki kigo, ubwo baganiraga n’ikinyamakuru Panorama, bagaragaza imbamutima ko bagorwaga cyane no kubona ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga, abana bakabaho badashobora kubona indangamanota ndetse abandi bakarivamo, ariko Tiger Gate S. na yo ubwayo ibabereye umubyeyi.
Uwimana Emmanuel ashimira Tiger Gate S imufasha kwishyurira umwana we; avuga ko kuba yarabonye abamwishyurira byamuzamuye, kandi byamufashije kwiga neza, kuko mbere kubura amafaranga y’ishuri byatumaga atiga neza, bikamuviramo gutsindwa.
Agira ati “Ntabwo byari byoroshye kumwishyurira, kuko mfite abana benshi. Rero habagaho gusaranganya, ariko aba bagiraneza babonetse bamfashije, uyu abasha kwiga neza aho ubu asigaye atsinda; mbere ntiyatahanaga indangamanota, bigatuma tutamenya niba yatsinze cyangwa yatsinzwe. Ntitwashoboraga kumenya aho afite intege nke ngo ahakosor. Ubu ngiye kumushyiraho imbaraga kugira ngo ashobora no guhesha ishema abamurihira ndetse natwe ababyeyi.”
Mukandekezi Elizabeth na we ni umubyeyi ufite abana babiri b’impanga barihirwa na Tiger Gate S. mu mahuri abanza. Avuga ko akimara kumuta, abana bahise bava mu ishuri bamara umwaka wose batiga, ariko ubu barisubiyemo kubera abagiraneza ababahaye ubufasha.
Agira ati “Ikintu cyambabazaga ni ukuba abana banjye batiga kandi bakiri bato, ikindi kandi ni uko kubira imibereho mibi twari twaramaze kwiyakira. Ndashimira Imana yo yabize, aba bantu bakabasha kudufashiriza abana, ubu bariga kandi baratsinda neza, nanjye ngerageza kubaba hafi kugira ngo bagire amanota akwiye n’ubishyurira abikore ataruhira ubusa.”

Agira inama bagenzi be baba babonye abafasha abana babo kwiga neza na bo bakwiye kujya bashyiraho akabo bagafatanya kwita ku bana kugirango ayo batanga atazaba imfabusa.
Irakoze Joar ni umwana wishyurirwa na Tiger Gate S. avuga ko batangiye kumwishyurira yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, icyo gihe yari amaze umwaka avuye mu ishuri barimugaruramo. Byatumye atsinda neza ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ubu agiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Agira ati “Iyo wiga ntubone indangamanota ngo umenye aho uhagaze mu myigire yawe birakudindiza, ntubasha kumenya aho ushyira imbaraga, mu by’ukuri ubusa nkutiga. Kuva nabona aba bagiraneza byahinduye byinshi mu myigire yanjye kuko byamfashije no gutsinda ibizamini bya leta ubu nkaba nsa nk’aho ntangiye kugera ku nzozi zanjye.”
Umuyobozi wa Tiger Gate Gatete Jean Claude, avuga ko kugira ngo atangire igikorwa cyo gufasha abana bakomoka mu miryango ifite amikoro make, ni uko na we ubuzima aba bana banyuramo na we yabunyuzemo, yumva ko azakora ibishoboka agafasha abana bafite ibibazo mu myigire bakabasha gutera imbere.

Agira ati “Iki gikorwa nagitangiye mu myaka itatu ishize dufasha abana barindwi, buhoro buhoro bagenda bambana benshi. Nahisemo rero kugiha Company Tiger Gate mbereye umuyobozi, abakozi babyakira neza. Buri wese agira icyo yigomwa kugira ngo aba bana tubashe kubishyurira. Si ibintu byoroshye, kuko na bo baba bafite imiryango ibakeneye bagomba kwitaho umunsi ku munsi, ariko twashyize hamwe amaboko ubu tugeze ku bana makumyabiri na batanu twishyurira buri gihembwe tukabaha n’ibikoresho by’ishuri.”
Akomeza agira ati “Si igikorwa cyoroshye, ni yo mpamvu dusaba uwumva bimukora ku mutima yaza tukifatanya tukabasha gufasha benshi ndetse tukanafasha leta kwita no mu bari mu muhanda nabo bagasubizwa mu ishuri. Icyo twifuza n’ukobona abana babayeho neza, kandi biga. Turasaba ababyeyi b’aba bana kubidufashamo, bakababa hafi bakabaha uburere bukwiye, kuko natwe kubona ubushobozi biratugora. Abana na bo tubasaba kwiga bashyizeho umwete.”

















































































































































































