Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Ubutabera nsanasano bwiyongereyeho 32.4% mu Rwanda

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko imanza zakemuwe binyuze mu butabera nsanasano ziyongereye ku kigero cya 32.4% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026, mu rwego rwo kugabanya igihe n’ingufu ababuranyi bakoresha mu gukemura amakimbirane.

Ibi byatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille, kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2026/2027.

Mukantaganzwa yavuze ko mu mwaka ushize w’ubucamanza Urwego rw’Ubucamanza rwashyize imbaraga mu gushishikariza ababuranyi gukoresha inzira z’ubutabera nsanasano igihe ikibazo cyabo cyabaga gishobora gukemurwa muri ubu buryo.

Imibare yatanzwe igaragaza ko mu mwaka wa 2025/2026 hakemuwe imanza 19,888 hakoreshejwe ubutabera nsanasano, ugereranyije n’15,012 zari zakemuwe muri ubu buryo mu mwaka wari wabanje.

Ibi bivuze ko umubare w’imanza zakemuwe hifashishijwe ubu buryo wiyongereyeho 4,876, bingana n’inyongera ya 32.4% ugereranyije n’umwaka w’ubucamanza wa 2024/2025.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko iyi mibare ari kimwe mu bimenyetso by’umusaruro w’ingamba zashyizweho mu kunoza imikorere y’ubutabera no gutuma ababuranyi babona ibisubizo mu gihe gito.

Ati: “Imibare y’imanza zaciwe tubagejejeho ntigaragaza gusa akazi keza kakozwe n’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko n’ubwitange bagakorana, ahubwo inagaragaza uko urwo rwego ruhuza ako kazi n’intego rwihaye yo gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse.”

Mu zindi ngamba Urwego rw’Ubucamanza rwagaragaje harimo kugabanya igihe imanza zimara zitaracibwa, kurwanya ibirarane by’imanza ndetse no kugabanya igihe ababuranyi bategereza mbere y’uko imanza zabo ziburanishwa.

Ubutabera nsanasano butanga uburyo bwo gukemura amakimbirane hatabayeho kunyura muri buri ntambwe y’urubanza rusanzwe, mu gihe ikibazo runaka kiba cyemerewe gukemurwa hakoreshejwe ubwo buryo.

Urwego rw’Ubucamanza ruvuga ko gukomeza gushishikariza ababuranyi gukoresha ubutabera nsanasano bishobora kugira uruhare mu kugabanya umubare w’imanza ziremerera inkiko, ndetse bigatuma ababuranyi babona ibisubizo ku bibazo byabo mu gihe gito.

Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2026/2027, Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko kwihutisha imanza, kugabanya ibirarane no gukomeza kunoza imikorere y’inkiko bizakomeza kwitabwaho, ariko hanakomeza kubahirizwa ireme ry’ubutabera butangwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities