Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubungabunga indangagaciro z’umuco Nyarwanda zigaragazwa n’Umuganura, zirimo gukunda igihugu, gukorana umurava, ubupfura, kwiyubaha n’ubumwe, anaburira abaturage kwirinda ingeso mbi zibangamira iterambere.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, ubwo hizihizwaga Umuganura ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rusizi, aho yibukije ko uwo munsi utarangirira ku kwishimira umusaruro gusa, ahubwo ugomba no kuba umwanya wo gusuzuma uburyo uwo musaruro wagezweho no kurinda ibyo igihugu kimaze kugeraho.
Yavuze ko indangagaciro zaranze Abanyarwanda zirimo gukorera hamwe, kwitanga no kudacika intege ari zo zatumye igihugu gikomeza gutera imbere.
Yagize ati “ Gukorera hamwe, kudacika intege, kwihangana, kwitanga, n’andi mahame mbonezamurimo, ni yo twashyize imbere, dushyira imbere ingengamyitwarire yatumye umusaruro mwiza ugerwaho. “
Minisitiri Bizimana yanagaragaje ko ibikorwa birimo ubusinzi, kwiyandarika n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikomeje kuba imbogamizi ku iterambere ry’abaturage, asaba ko byamaganwa burundu.
Yagize ati “Ibi ni ubutindi tugomba kwamagana. “Umuco wacu nituwuhungure ibiwica, tuwinjizemo ibiwutera gukura ugana hejuru, tuwinjizemo ibituma ugomba guhora ari nta makemwa. Nitwiyubahe twirinde kwigira ubusa, kwigira abashenzi, n’impfabusa. Nguwo Umunyarwanda u Rwanda rwifuza. Ngicyo igisobanuro nyacyo cy’Umuganura.”
Yakomeje ashimangira ko kurinda umuco Nyarwanda bisaba no guhashya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko ari bimwe mu byangiza ubuzima bw’abaturage n’iterambere ry’igihugu.
Ati “Iki gihugu cyacu twazahuye tugikuye mu rwobo rwa bayanga ntabwo kigomba kwicwa n’ibiyobyabwenge, ubwomanzi n’ingeso mbi izo ari zo zose. Tugomba kubirwanya tukabitsinda ntitugomba kubirebera.”
Mu rwego rwo gusangira ibyiza byagezweho, Minisitiri Bizimana yaganuje abaturage bo muri Rusizi, by’umwihariko abatabonye umusaruro uhagije, anoroza inka imiryango umunani yo muri ako karere.
Mbere y’ibirori, yari yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo ubuhinzi bw’umuceri, ikawa n’icyayi, inganda zitunganya sima, uburobyi n’ikorwa ry’amafi, ashimira abaturage n’abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu guteza imbere ubukungu bw’akarere.
Yongeye kwibutsa abaturage ko kwizihiza Umuganura bikwiye kujyana no gusigasira indangagaciro zawo, zirimo gukunda igihugu, gukorera hamwe no gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuganura ni umwe mu mihango y’ingenzi y’umuco Nyarwanda, wakorwaga kuva ku ngoma ya cyami mu rwego rwo gushimira umusaruro no gusabira igihugu uburumbuke. Nubwo wahagaritswe n’abakoloni mu 1925, wongeye guhabwa agaciro na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu 2011 nk’umusingi wo kwimakaza ubumwe no gushimangira umuco nyarwanda.
Uyu mwaka, ibirori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Rusizi ku nshuro ya mbere kuva uwo muhango wahasorezwaga mu mwaka wa 1894.



























































































































































































