Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, gitangaza ko kuri uyu wa 16 Nzeri 2026 hateganyijwe imvura mu turere twose tw’igihugu, ndetse hakaba n’ahazumvikana inkuba mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Meteo Rwanda ivuga ko hagati ya saa 06:00 na saa 12:00, imvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu. Muri ayo masaha, umuyaga uzaba uri ku kigero giciriritse, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 5 ku isegonda. Ubushyuhe bwo hasi buzagera kuri 10°C mu karere ka Nyabihu.
Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00, hateganyijwe imvura irimo inkuba mu turere twose tw’Igihugu. Muri icyo gihe, umuyaga ushobora kwiyongera ukava ku muvuduko wa metero 4 ukagera kuri 10 ku isegonda, mu gihe ubushyuhe bwo hejuru bushobora kugera kuri 31°C mu karere ka Nyagatare.
Meteo Rwanda irasaba abaturage gukomeza gukurikira amakuru y’iteganyagihe, cyane cyane mu gihe cy’imvura irimo inkuba, no kwitwararika ahashobora kuba hari ibibazo bijyanye n’imvura nyinshi n’umuyaga. Ikigo kandi kivuga ko mu gihe haba izindi mpinduka ku iteganyagihe, abaturage bazimenyeshwa.

















































































































































































