Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Muhanga: Ababyeyi bashima ireme ry’uburezi muri Ahazaza Independent School

Panorama

Ababyeyi barerera muri Ahazaza Independent School, bashima gahunda z’ishuri mu gutanga uburezi bufite ireme, bituma bahatana ku rwego mpuzamahanga kandi bigaragarira mu musaruro w’imitsindire y’abana n’iterambere ryabo.

Mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 20 iri shuri rimaze ritanga uburezi, byabereye mu Karere ka Muhanga ku cyicaro cy’ishuri ku wa 28 Kamena 2026, abarirerermo bagaragaza ko ku bufatanye n’ababyeyi, ishuri ryabafashije mu guha abana babo amahirwe yo guhatanira ejo hazaza ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cya Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, ickjournalism.com, Niyonzima Emmanuel, umubyeyi urera muri iri shuri, avuga ko inshingano z’ababyeyi zitagarukira ku kugaburira no kwambika abana gusa, ahubwo ko zikubiyemo no kubashakira uburezi bwiza bubategurira ejo hazaza.

Agira ati “Twahisemo Ahazaza Independent School kubera ireme ry’uburezi ritanga. Nishimira ko umwana wanjye ubu ashobora kuvuga neza indimi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.”

Akomeza agira ati “Aracyafite urugendo rurerure rw’amasomo, ariko nizeye ko yubakiwe umusingi ukomeye uzamufasha mu buzima bwe bw’ejo hazaza. Nishimiye cyane icyemezo nafashe cyo kumuzana muri irishuri.”

Muri rusange ababyeyi bagaragaza ko gahunda mpuzamahanga z’iri shuri, zirimo kwigisha mu Kinyarwanda kinoze ndetse no mu ndimi mpuzamahanga bijyanye no gutegura abanyeshuri kare kandi neza, ari byo byatumye baryizera.

Mu ijambo rye, Visi Perezida w’Umuryango Ahazaza, Jean Baptiste Hategekimana, yabanje guha icyubahiro uwashinze iri shuri, Raina Luff, witabye Imana mu myaka ibiri ishize. Avuga ko Raina Luff yasize umurage ukomeye wo kubaka uburezi bufasha abana b’u Rwanda guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati “umuryango utegamiye kuri Leta ukaba n’ishuri ry’Ahazaza wemerewe gukorera mu Rwanda ku wa 29 Werurwe 2006, uyobowe na Raina Luff, arinabwo hatangijwe Ahazaza Independent School hagamijwe gutanga uburezi bufite ireme.”

Akomeza agira ati “Intego y’uwashinze iri shuri yari ugutoza abana kuba abaturage bafite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo kwiga no gukorera aho ari ho hose ku isi.”

Umuhuzabikorwa w’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi mu Ntara y’Amajyepfo, Nsengiyaremye Christophe, ashimira amashuri yigenga agira urhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, atanga urugero kuri Ahazaza Independent School.

Agira ati “Turasaba ababyeyi gukomeza gushyigikira imyigire y’abana babo bababonera ibikoresho nkenerwa birimo amakayi, ibitabo n’ibindi byose bibafasha kwiga neza.”

Akomeza agira ati “Amashuri agomba guhora yiteguye kwakira abanyeshuri bose no kubaha uburezi bufite ireme bukurikiza integanyanyigisho y’igihugu. Kugira ishuri ry’indashyikirwa bisaba abayobozi bafite icyerekezo, abarimu bafite ubushobozi n’ubufatanye busesuye hagati y’ishuri n’ababyeyi.”

Mu myaka 20 ishize, Ahazaza Independent School yavuye ku ishuri rito rifite icyumba kimwe gusa igera ku byumba by’amashuri 25, abanyeshuri 617, abarimu 41 n’abandi bakozi 11, bose hamwe bakaba 52.

Iri shuri kandi rifite intego yo gukomeza gutanga uburezi bufite ireme kandi bikava mu mashuri abanza gusa bikanagera mu mashuri yisumbuye, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi waryo Hamenyimana François.

Agira ati “Twiteguye gukomeza kwagura ikigo, tukazana n’ishuri ryisumbuye kandi rikazakomereza muri porogaramu ya Cambrigde.”

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities