Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

RDC: Barnabé Milinganyo yatawe muri yombi nyuma y’amagambo yavuze ku Perezida Kagame

Barnabé Milinganyo yatawe muri yombi nyuma yo gutangaza amakuru atariyo kuri Perezida kagame

Umunyapolitiki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Barnabé Milinganyo Wimana, yatawe muri yombi mu mujyi wa Kinshasa nyuma ya videwo yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga irimo amagambo yavugishije benshi kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ifatwa rye ryabereye mu gace ka Gombe ku wa Kabiri, aho amakuru avuga ko inzego z’umutekano zamufatiye ku muhanda wa Lukusa hafi y’inyubako za sosiyete Orgaman, mu gikorwa cyakozwe mu buryo bwihuse kandi butunguranye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru MBOTE.CD, avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo afashwe, yahise ajyanwa mu Rukiko Rukuru rwa Kinshasa/Gombe kugira ngo atangire kubazwa ku byatangajwe muri iyo videwo imaze iminsi icicikana ku mbuga zirimo, TikTok na X.

Muri iyo videwo, Barnabé Milinganyo yumvikanye atanga ibitekerezo ku nkomoko ya Perezida Paul Kagame, aho yavuze ko yaba afite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yavuze ko se wa Kagame yaba yarakomokaga mu bwoko bw’Abarega batuye cyane mu Ntara za Sud-Kivu na Maniema mu burasirazuba bwa RDC.

Aya magambo yakurikiwe n’impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kubera umwuka mubi umaze igihe hagati ya RDC n’u Rwanda ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa AFC/M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Amakuru ava mu nzego z’ubutabera muri RDC avuga ko ubushinjacyaha bushobora kuba bukurikiranye Milinganyo ku byaha bifitanye isano no gukwirakwiza amakuru ashobora guteza umutekano muke cyangwa kuyobya abaturage.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki ya Congo bavuga ko ubuyobozi bwa Kinshasa bushaka gukumira imvugo zishobora gukongeza amacakubiri cyangwa gukoresha ibibazo by’amoko mu nyungu za politiki.

Si ubwa mbere Barnabé Milinganyo agarutsweho n’ubutabera. Mu bihe byashize, uyu munyapolitiki wayoboraga ishyaka Rassemblement des leaders congolais yigeze gufungwa kubera amagambo yafatwaga nk’asebya Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’ibisa n’iterabwoba ryamukorewe.

Kugeza ubu, abunganira Barnabé Milinganyo mu mategeko bakomeje gusaba ko hatangazwa ibyaha nyirizina aregwa, mu gihe uru rubanza rukomeje gukurikiranwa cyane i Kinshasa.

Ifatwa rye rikomeje gutera impaka muri RDC, aho bamwe bavuga ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukwiye kubahirizwa, mu gihe abandi bashimangira ko hari amagambo ashobora guhungabanya ituze ry’igihugu bityo akwiye gukurikiranwa n’amategeko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities