Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Guverineri mushya wa Ituri zahawe inshingano za Gisirikare

Tshisekedi yikoreje amakara ashyushye Guverineri mushya wa Ituri

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yahaye inshingano zikomeye Gaby Kasongo uherutse kugirwa Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Ituri, amusaba kwihutisha ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri iyo ntara imaze igihe ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke.

Mu mabwiriza yahawe uyu muyobozi mushya, harimo gushyira imbere ibikorwa byo kurinda abaturage, kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke ndetse no gushaka uburyo abaturage bavuye mu byabo kubera intambara basubira mu ngo zabo mu mutekano.

Iri shyirwaho rije mu gihe Intara ya Ituri ikomeje kuba imwe mu ntara zo mu Burasirazuba bwa Congo zibasiwe cyane n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ibintu byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, abandi bakaba bakomeje kuba mu nkambi z’abimuwe.

Perezida Tshisekedi agaragaza ko ubuyobozi bushya bugomba kuzana impinduka zifatika mu rwego rw’umutekano, aho abaturage b’iyi ntara bategereje kubona amahoro arambye nyuma y’imyaka myinshi y’ibibazo by’umutekano.

Nubwo Guverineri mushya ahawe izi nshingano, inzobere zitandukanye zigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muri Ituri kigoye gukemuka mu gihe gito kubera ubwinshi bw’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere ndetse n’imiterere y’iki kibazo irimo n’ibyambukiranya imipaka.

By’umwihariko, ikibazo cya ADF gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zugarije umutekano muri Ituri no mu bindi bice by’Uburasirazuba bwa RDC. Uyu mutwe ufite inkomoko muri Uganda umaze imyaka ukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwica abaturage no kubatesha ibyabo.

Abasesenguzi bemeza ko gutsinda uru rugamba bizasaba ubufatanye bwa hafi hagati ya RDC n’ibihugu bituranyi, cyane cyane Uganda, kugira ngo hafatwe ingamba zirambye zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka karere.

Icyakora, abaturage ba Ituri bakomeje kwitega ko ubuyobozi bushya buzashyira imbaraga mu kugarura umutekano no kubafasha kongera kubaho mu buzima busanzwe nyuma y’igihe kirekire cy’amakimbirane n’ibikorwa by’urugomo byakomeje kubibasira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities