Rayon Sports yatangiye neza urugendo rwayo mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda KVZ SC yo muri Zanzibar ibitego 2-0, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.
Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Rayon Sports yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri, itangira gusatira cyane ishaka igitego cyo gufungura amazamu.
Ku munota wa 69, umusifuzi yahaye Rayon Sports penaliti yinjijwe neza na Junior Kameni, atsinda igitego cya mbere cy’iyi kipe muri iri rushanwa.
KVZ SC yagerageje gushaka uko yakwishyura, ariko ubusatirizi bwa Rayon Sports bukomeza kuyisumbya. Ku munota wa 88, Daniel Muhoza yashyize iherezo ku nzozi z’abanya-Zanzibar atsinda igitego cya kabiri, umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’ingenzi.
Iyi ntsinzi ishyize Rayon Sports mu ntangiriro nziza z’irushanwa, mu gihe umutoza Francis Haringingo azakomeza kwitegura imikino ikomeye isigaye mu matsinda. Rayon Sports yatangiye irushanwa itsinda 2-0, kimwe na Al Hilal SC nayo yatsinze Tusker FC ibitego 2-0.
Ku munsi w’ejo hateganyijwe indi mikino ikomeye ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izahura na Garde Républicaine FC naho Al Hilal SC ihure na Gor Mahia FC
Iyi mikino irakomeza gusobanura uko amakipe ahagaze mu matsinda, mu gihe buri kipe ihatanira kugera mu cyiciro gikurikira cy’irushanwa.























































































































































































