Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwakoze umuhango wo gusezera ku ba Ofisiye bageze mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abarangije amasezerano y’akazi, bubashimira umusanzu bagize mu kubaka no guteza imbere Ingabo z’u Rwanda.
Uyu muhango, wabaye ku nshuro ya 14, wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026. Wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, abagaba b’ingabo batandukanye, ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru ndetse n’imiryango y’abasezerewe.
Mu ijambo rye, Minisitiri Marizamunda yashimye umurava n’ubwitange byaranze abo basezerewe mu gihe cyose bakoreraga igihugu. Yagaragaje ko bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu nyuma y’amateka akomeye cyanyuzemo.
Yanagarutse ku ruhare rwabo mu kubaka RDF nk’ingabo zifite ubunyamwuga, icyizere n’icyubahiro ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko binyuze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no mu mikoranire n’izindi ngabo zo hirya no hino ku Isi.
Minisitiri Marizamunda kandi yashimiye abo bashakanye ku nkunga bakomeje gutanga mu rugendo rw’akazi rw’abo bari barashakanye, avuga ko uruhare rwabo rwafashije gukomeza kubungabunga imiryango mu gihe abasirikare babaga bari mu butumwa butandukanye.
Na we, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abo ba Ofisiye ku ndangagaciro, ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo, agaragaza ko bagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutegura abasirikare bakiri bato.
Yavuze ko ubumenyi, inama n’ubunararibonye bwabo bizakomeza kuba umutungo w’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’Igihugu muri rusange, nubwo basoje inshingano za gisirikare.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye ikiruhuko bamwe mub’ofisiye






















































































































































































