Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Senateri Donatille Mukabalisa wayoboye Inteko ishinga Amategeko yitabye Imana

U Rwanda rwagize ibyago byo kubura Senateri Donatille Mukabalisa, witabye Imana azize uburwayi, nyuma y’igihe ari kwivuriza mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Inkuru y’urupfu rwe yakiriwe n’agahinda n’abatari bake, by’umwihariko abo bakoranye mu nzego z’ubuyobozi no mu rwego rwa politiki.

Mukabalisa yari umwe mu banyapolitiki b’inararibonye bagize uruhare mu kubaka no gukomeza inzego za Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabaye ku myanya itandukanye y’ubuyobozi, harimo kuba Umudepite, Umusenateri ndetse yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, inshingano yakoze kuva mu 2013 kugeza mu 2024.

Muri icyo gihe yibanze ku gushimangira imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, guteza imbere uburinganire no gukomeza ubufatanye n’inteko zishinga amategeko zo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Yavutse ku wa 30 Nyakanga 1960 i Nyamata. Mbere yo kwinjira muri politiki yakoreye imiryango mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP). Yinjiye mu Nteko y’Igihugu y’Inzibacyuho mu 2000, nyuma atorerwa kuba Umudepite mu 2003. Mu 2011 yagizwe Senateri, mbere yo kongera gutorerwa kuba Umudepite no kuyobora Umutwe w’Abadepite.

Mu 2016 yatorewe kuyobora Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), inshingano yakomeje kugeza igihe atabarukiye. Nyuma yo kurangiza manda ye yo kuyobora Umutwe w’Abadepite, yongeye kugirwa Senateri muri Nzeri 2024, akomeza gukorera igihugu muri Sena.

Biteganyijwe ko umuryango we n’inzego zibishinzwe bazatangaza gahunda y’ikiriyo n’ishyingurwa rye. Asize amateka y’umuyobozi wagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imiyoborere myiza, kubaka inzego za demokarasi no guteza imbere ihame ry’uburinganire mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Uwimana Clarisse, umunyamakuru kandi ufite ubunararibonye mu mupira w’amaguru, yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali, asimbura Kankindi Anne-Lise Lida wari kuri uwo mwanya mbere...

Ubuzima

  Abahanga mu buzima barasobanura ko inzoga atari ikintu cy’ibanze umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza, ahubwo ko ari ikinyabutabire gishobora kuwugiraho ingaruka...

Amakuru

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level), by’umwaka w’amashuri...

Amakuru

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yagaragaje ibintu bine asanga ari ingenzi ku rubyiruko rwifuza gutera imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities